BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

admin
Last updated: March 2, 2026 11:41 am
admin
Share
SHARE

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zo kubaka isoko ritajegajega kandi riha bose amahirwe y’ishoramari rirambye kandi rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA, Marc Holtzman yagize ati: “Romeo afite uburambe bw’imyaka irenga 13 nk’umuyobozi mu bijyanye n’imari n’ishoramari ku rwego mpuzamahanga, akaba yaranagaragaje ubushobozi mu guteza imbere ubucuruzi, imikorere y’amasoko y’imari n’imigabane, ndetse no gutanga inama mu by’imari mu bigo mpuzamahanga. Afite ubunararibonye mu gutegura ingamba mu by’imari, gushimangira imiyoborere myiza no gushyiraho ibipimo by’imikorere bihuye n’intego z’ibigo, ari na ko yubahiriza amahame yo hejuru ajyanye n’iyubahirizwa ry’amabwiriza.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagize ati: “Bwana Ngarambe yagaragaje ubushobozi budasanzwe mu kuyobora amatsinda akorera hamwe mu nzego zitandukanye, gutanga isesengura rishingiye ku makuru rifasha abafata ibyemezo ku rwego rwo hejuru, kubaka ubufatanye bw’ingenzi no kunoza imikorere mu bihe bisaba guhanga ibisubizo kandi byita ku bakiriya.”

Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa CMA, Ngarambe yari mu myanya y’ubuyobozi bukuru mu rwego rw’imari ku rwego mpuzamahangamuri Corning Inc., aho yari ashinzwe igenamigambi ry’ingengo y’imari, iteganyabikorwa ry’imari, raporo z’imari, isesengura ry’ishoramari n’ikorwa ry’ingamba z’imiyoborere mu bikorwa bitandukanye. Yanabaye kandi Senior Business Risk Consultant muri Deloitte & Touche LLP, aho yayoboye inshingano zijyanye n’amasoko y’imari n’imigabane ndetse no gutanga inama, harimo igenzura ryimbitse ry’ishoramari, isesengura ry’imiterere y’inguzanyo n’imari, n’ibikorwa byo kurengera inyungu z’abashoramari.

Ngarambe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master of Science) mu Ibaruramari yakuye muri Binghamton University, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor of Science) mu Buyobozi bw’Ubucuruzi yakuye muri Toccoa Falls College. Ni n’umunyamwuga wemewe mu micungire y’imishinga (Project Management Professional – PMP).

Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority – CMA) rufite inshingano zikomeye zo guteza imbere, kugenzura, no gukurikirana isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda kugira ngo rikore mu mucyo, kandi ribe ryizewe. Rifite kandi inshingano zo kurinda abashoramari rikurimira hakumirwa ibikorwa by’uburiganya cyangwa imyitwarire itari myiza ku isoko ry’imari, bityo bikarinda abashoramari (cyane cyane abato) guhomba binyuze mu makosa y’abandi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

1 Min Read
Mu Rwanda

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

2 Min Read
Mu Rwanda

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

2 Min Read
Mu Rwanda

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’Itumanaho yahakanye ibya ‘Monetisation’

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?