Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, akaba n’intumwa yihariye ya perezida Trump, Dr. Ronny Jackson, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko leta ya Kinshasa idafite ubushobozi na buke bwo kugira ijambo ku bice M23 yafashe.
Ibi abitangaje nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kinshasa, i Kampala, i Bujumbura n’i Kigali.
Dr. Ronny yatangaje ko M23 yaba ifashwa n’ U Rwanda cyangwa rutayifasha leta ya Kinshasa idashobora kuyikoma mu nkokora ngo ireke gufata ibice mu burasirazuba bwa DRC.
Ati: “Mu by’ukuri M23, yaba iri kumwe n’u Rwanda cyangwa bitari kumwe, muri iki gihe usanga mu karere nta wuyijyaho impaka. Bakora ibyo bashaka, kandi Ingabo za Congo ntizisubiza. Mu by’ukuri, bahunga M23 cyangwa rimwe na rimwe, bakarambika intwaro bakabiyungaho.”
Akomeza agira ati: ”Ndatekereza ko guverinoma ya Congo iri mu ntege nke.”
Uyu mudepite agaruka ku mpamvu muzi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko impamvu M23 irwana ari uko “abenshi mu bagize M23 ntibafatwa nk’abaturage ba Congo.”
Ati: “Nemera ko nsobanukiwe neza ko hari abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC batemerwa nk’Abanyekongo, kandi bitewe ahari n’uko kariya gace kahoze ari ak’u Rwanda mbere y’uko imipaka ikatagurwa, hashize imyaka myinshi cyane. Gusa, muri Uganda hari igice kinini cyahoze ari icy’u Rwanda.
Ariko nyuma y’ikatwa ry’imipaka abatuye icyo gice babaye Abanya Uganda, ni ko bafatwa. Mu gihe muri RDC atari ko byagenze, kandi ntekereza ko uwo ari umwe mu mizi y’ikibazo.”
Yashimangiye ko M23 itazapfa gushyira hasi intwaro, agaragaza ko uyu mutwe ukwiye kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira abawugize “abanye-Congo barwanirira igihugu cyabo.”