BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > “Ndatekereza ko guverinoma ya Congo iri mu ntege nke “: Dr. Ronny Jackson

“Ndatekereza ko guverinoma ya Congo iri mu ntege nke “: Dr. Ronny Jackson

sam
Last updated: March 26, 2025 6:30 am
sam
Share
SHARE

Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, akaba n’intumwa yihariye ya perezida Trump, Dr. Ronny Jackson, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko leta ya Kinshasa idafite ubushobozi na buke bwo kugira ijambo ku bice M23 yafashe.

Ibi abitangaje nyuma y’uruzinduko yagiriye i Kinshasa, i Kampala, i Bujumbura n’i Kigali.

Dr. Ronny yatangaje ko M23 yaba ifashwa n’ U Rwanda cyangwa rutayifasha leta ya Kinshasa idashobora kuyikoma mu nkokora ngo ireke gufata ibice mu burasirazuba bwa DRC.

Ati: “Mu by’ukuri M23, yaba iri kumwe n’u Rwanda cyangwa bitari kumwe, muri iki gihe usanga mu karere nta wuyijyaho impaka. Bakora ibyo bashaka, kandi Ingabo za Congo ntizisubiza. Mu by’ukuri, bahunga M23 cyangwa rimwe na rimwe, bakarambika intwaro bakabiyungaho.”

Akomeza agira ati: ”Ndatekereza ko guverinoma ya Congo iri mu ntege nke.”

Uyu mudepite agaruka ku mpamvu muzi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko impamvu M23 irwana ari uko “abenshi mu bagize M23 ntibafatwa nk’abaturage ba Congo.”

Ati: “Nemera ko nsobanukiwe neza ko hari abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC batemerwa nk’Abanyekongo, kandi bitewe ahari n’uko kariya gace kahoze ari ak’u Rwanda mbere y’uko imipaka ikatagurwa, hashize imyaka myinshi cyane. Gusa, muri Uganda hari igice kinini cyahoze ari icy’u Rwanda.
Ariko nyuma y’ikatwa ry’imipaka abatuye icyo gice babaye Abanya Uganda, ni ko bafatwa. Mu gihe muri RDC atari ko byagenze, kandi ntekereza ko uwo ari umwe mu mizi y’ikibazo.”

Yashimangiye ko M23 itazapfa gushyira hasi intwaro, agaragaza ko uyu mutwe ukwiye kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugira abawugize “abanye-Congo barwanirira igihugu cyabo.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Amerika

“Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari” – Amerika

2 Min Read
Amerika

Amerika yasabye Sudan y’epfo gufungura Riek Machar

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?