BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Nairobi: M23 yongeye guhezwa mu biganiro bya Kinshasa n’inyeshyamba

Nairobi: M23 yongeye guhezwa mu biganiro bya Kinshasa n’inyeshyamba

admin
Last updated: November 27, 2022 4:32 pm
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, i Nairobi muri Kenya hagiye kubera ibindi biganiro byiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutwe wa M23 wongeye guhezwa ku nshuro ya gatatu.

Mu itangazo umuryango wa EAC washyize hanze ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2021, wavuze ko ibi biganiro bizatangira ku wa 28 Ugushyingo 2022.

EAC ivuga ko ibi biganiro bigamije kwihutisha ingamba z’akarere kugira ngo amahoro n’umutekano birambye bigerweho mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Biteganyijwe ko ibi biganiro bizitabirwa n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro y’abanye-Congo irenga 15, hamwe n’abandi bafite uruhare mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Mu bazitabira ibyo biganiro umutwe wa M23 uhangayikishije Leta ya Kinshasa nturimo, kuko utigeze utumirwa nk’uko byagenze mu nshuro zose zabanje.

Umuvugizi wa Gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko batazitabira ibi biganiro kuko batabitumiwemo.

Yagize ati “Oya, ntabwo twatumiwe i Nairobi”.

Ku wa Gatatu, Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Antoine Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida Kenya, bahuriye i Luanda basaba M23 guhagarika intambara.

Umwanzuro wa mbere wafashwe ni “uguhagarika imirwano muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO, guhera ku wa 25 Ugushyingo 2022, saa 18:00.”

Nyuma yo guhagarika imirwano, uyu mutwe wasabwe “kuva mu duce umaze gufata, ugasubira mu bice wahoranye mbere hashingiwe ku myanzuro y’inama y’abagaba bakuru b’ingabo za EAC, yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa 8 Ugushyingo 2022.”

Uyu mutwe wasabwe gusubira mu birindiro byawo mu kirunga cya Sabyinyo nawo uvuga ko atari ingangi batazasubira kuba mu birunga.

Umutwe wa M23 wasabye ko wagira inama n’umuhuza mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, n’umufasha mu biganiro bihuza abanye-Congo, Uhuru Kenyatta.

Ku wa 25 Ugushyingo 2022, mu itangazo ryashyizweho umukono na Bertrand Bisiimwa, Perezida wa M23, yavuze ko ari ukugira ngo “haganirwe ku mpungenge zayo mu buryo bugamije kubaka amahoro arambye mu gihugu cyacu.”

Mu biganiro bimaze iminsi bibera i Luanda n’i Nairobi, M23 ntiyigeze ihagararirwa, ku buryo ibyemezo byafatwa uyu mutwe uvuga ko bitawureba.

Leta ya Congo ishinja M23 kuba ari umutwe w’iterabwoba, mu gihe yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abaturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda bagiye bakunda guhezwa.

Kugeza ubu imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce dutandukanye muri Teritwari ya Masisi aho uri kwerekeza ahitwa i Sake mu rwego rwo gufunga inzira zerekeza i Goma uturutse muri Masisi.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • lg says:
    November 27, 2022 at 7:32 pm

    Aba bibereye mubutembere gusa barabura gutumira umutwe ukomeye hanyuma bakavuga ko bashaka amahoro !!utumvikanye na M23 uba uta igihe

    Reply
  • Q says:
    November 27, 2022 at 8:50 pm

    Politike irasekeje cyane,none se ubwo bagiye kuganira nande niba M 23 itarimo,ubwo nimyanzuro bazafata ntizaba ibareba

    Reply
  • uburyohe says:
    November 28, 2022 at 8:06 am

    ariko politike we, wamugani nibutembere gusa, buriya barabona batarimo gukora ubusa?Nibadatumira M23 se kandi bavuga ko ariyo iteye ikibazo, bazatumiza izihe?Ngaho rero nibareke abahungu ba makenga bakomeze birwanire ko ibyo bitabareba, ariko sha buriya iyo bariya bahungu bahita batafa goma, amagambo aba yararangiye, none barunviye, ngo bahoshe invururu ariko abandi ntibashaka, cyabitama we ngo basubire muri sabyinyo?Ni za nguge se wavuze ko urwanda rwabibye?

    Reply
  • mahoro jack says:
    November 28, 2022 at 8:46 am

    Umuntu aragucanaho umuriro ugakizwa n’amaguru warangiza ukamusuzugura ngo wagiye kuganira n’amabandi yirirwa ateze za ambushi abavuye mu isoko ngo nibo ushakiraho “amahoro arambye”???? Ahubwo se abo biyita abahuza bo babona ikinamico barimo rizavamo iki ko mbona birengagiza ukuri bakirirwa mu ndege bazenguruka gusa ngo bari gukemura ibibazo by’igihugu kitagira umurongo?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Suluhu bwahakanye gufunga Dr. Mpango wari Visi Perezida

2 Min Read
Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Mu mahanga

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

3 Min Read
Mu mahanga

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?