Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye urukiko rusesa imanza guhamagaza Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, n’abandi bayobozi benshi mu rubanza rwe.
Iki cyifuzo yagitanze ku wa 30 Nyakanga 2025 ubwo yasubiraga muri uru rukiko, aho ashinjwa kunyereza miliyoni 19$ zo mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera.
Mu iburanisha ryabaye tariki ya 23 Nyakanga, Mutamba yabwiye urukiko ko aya mafaranga atigeze anyerezwa, ahubwo ko ari kuri konti ya sosiyete Zion Construction SARL yatsindiye isoko ryo kubaka Gereza ya Kisangani.
Ati “Muri uyu mwanya ndi imbere yanyu, miliyoni 19$ nshinjwa ziri kuri banki. Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba ntiyigeze afatamo n’idolari. Wanyereza ute amafaranga atarigeze akorwaho?”
Ubwo Mutamba yasubiraga mu rukiko, yagaragaje ko gahunda yo kubaka Gereza ya Kisangani itari mu biganza bye wenyine nka Minisitiri w’Ubutabera, ahubwo ko hari n’abandi bayobozi benshi bayifasheho ibyemezo.
Ni aho yahereye asaba ko Minisitiri w’Intebe, Rose Mutombo wabaye Minisitiri w’Ubutabera, Jules Alingete wabaye Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari (IGF), Minisitiri wa Siporo, Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo n’imirimo ya Leta n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe iperereza ku mari (CENALEF) bahamagazwa kugira ngo batange ibisobanuro.
Minisitiri w’Intebe n’Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, ni bamwe mu bo Mutamba yatunze urutoki ubwo yisobanuraga imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abashinja gushaka kumwikiza kugira ngo ibikorwa bibi byabo bigende neza.
Ubushinjacyaha Bukuru na bwo bwagaragaje ko bwiteguye kujyana mu rukiko abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Ubutabera, abahagarariye ikigega FRIVAO gishyirwamo amafaranga yagenewe abagizweho ingaruka n’ibyaha ingabo za Uganda zakoreye muri Kisangani ndetse n’abagize uruhare mu koherereza Zion Construction amafaranga, kugira ngo batange ubuhamya.
Ubushinjacyaha Bukuru buhamya ko miliyoni 19$ Mutamba ashinjwa kunyereza zoherejwe kuri konti ya Zion Construction mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abigizemo uruhare rukomeye nk’uwari ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubaka Gereza ya Kisangani.
Mutamba yari yarabwiye abagize Inteko ko aya mafaranga yayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, anabisabira imbabazi ariko yageze mu rukiko ahindura imvugo, agaragaza uburyo Zion Construction yayahawe binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza tariki ya 4 Kanama 2025. Urukiko nirubona ari ngombwa, ruzahamagaza Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi Mutamba yifuje ko batanga ibisobanuro.