BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Mushikiwabo yashimiye “Abachou” bamwifurije imirimo myiza muri OIF

Mushikiwabo yashimiye “Abachou” bamwifurije imirimo myiza muri OIF

admin
Last updated: November 22, 2022 7:34 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Louis Mushikiwabo yashimiye abantu bose bamwoherereje ubutumwa nyuma yo gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Francophonie.

Louis Mushikiwabo yashimiye abamuhaye ubutumwa nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora OIF

Mushikiwabo mu mvugo “Abachou” ikunzwe n’urubyiruko, kuri Twitter yashimiye abamwoherereje ubutumwa nyuma y’intsinzi yaboneye mu nama ya Djerba, aho yatorewe indi manda y’imyaka itatu.

Yagize ati “Abachou b’iwacu muraho, mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa kongera kuyobora Francophonie.”

Madame Louis Mushikiwabo yashimangiye ko ko aterwa imbaraga no kugira iwabo, ati “Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora nuko mfite iwacu, twikomereze imihigo rero ibindi byose ni ibibazo bikemurwa.”

Kuwa 19 Ugushyingo 2022, nibwo byemejwe ko Louis Mushikiwabo akomeza kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, ni mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’uyu muryango yabereye i Djerba muri Tunisia.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu banyuranye, barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Mushikiwabo akaba yari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, ni intsinzi yabonye mu gihe uyu muryango wizihiza isabukuru y’imyaka 50 umaze ushinze kuva mu 1970, ukaba ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Abachou b'iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa muri #SommetDjerba2022 kongera kuyobora Francophonie. Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora nuko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni "problèmes gérables" 😉! pic.twitter.com/ApI3SD5tA4

— Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) November 22, 2022

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • mahoro jack says:
    November 23, 2022 at 9:30 am

    Umuchou wacu rwose natwe turagukunda, komeza uzamure ibendera ry’iwanyu!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?