BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Museveni yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

Museveni yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

admin
Last updated: November 9, 2022 12:09 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yirukanye Lt Gen Charles Lutaaya wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere azira impanuka zikabije z’indege za gisirikare.

Perezida Museveni yirukanye Lt Gen Charles Lutaaya wari umugabo w’ingaba zo mu kirere

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye avuga ko Perezida Museveni yazamuye mu ntera Maj Gen Charles Okidi akamushyira ku ipeti rya Lt. General ndetse ahita amusimbuza Lt Gen Charles.

Mu byo Lt Gen Charles Lutaaya yazize, harimo impanuka nyinshi za kajugujugu za gisirika zimaze iminsi ziba.

Perezida Museveni akaba yaramusimbuje kuwa 8 Ugushyingo nyuma y’iperereza ryakozwe ku mpanuka ya kajugujugu ya UPDF yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari ishyiriye ibikoresho abasirikare bari mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF.

Ni impanuka yahitanye babiri bari bagemuriye UPDF, aho byagaragaye ko iyi mpanuka yatewe nuko ababishinzwe batateguriye ikibuga gihagije cyo kugwaho, ibintu byatumye ikora impanuka igihaguruka aho yari imaze gutanga ibikoresho ku basirikare bari ku rugamba.

Uretse iyi mpanuka, Lt Gen Charles Lutaaya yari ataranakiranuka n’indi mpanuka ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi 24 yabereye muri Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda muri Nzeri, aho yagize ikibazo cya tekinike iri mu kirere byatumye umupilote ashaka kuyimanura hasi.

Ni kenshi indege za gisirikare za Uganda zagiye zumvikana mu bibazo by’impanuka ndetse bamwe mu basirikare bakahasiga ubuzima.

Mu 2017, nibwo Lt Gen Charles Lutaaya yahawe inshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, icyo gihe yari afite ipeti rya Maj. General.

Maj Gen Charles Okidi wamusimbuye yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe abakozi mu gisirikare kirwanira mu kirere kuva mu Ukuboza 2019.

Lt Col Stephen Kiggundu wahawe ipeti rya Brig Gen niwe uzaba wungirije umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?