Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyitwa Zaïre, yambura ingabo za Habyarimana Juvenal intwaro, atari gukurwa ku butegetsi mu 1997.
Mu nama y’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa RDC n’akarere, Museveni yagaragaje ko amakimbirane yo muri RDC yatewe na politiki y’ivangura, yenyegejwe n’abanyamahanga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu na Habyarimana.
Museveni yasobanuye ko ikindi cyakururiye RDC ibibazo, ari uko ubutegetsi bwa Mobutu butigeze bwita ku bufatanye n’ibihugu by’abaturanyi. Ati “Mobutu ntiyari yitaye ku baturage b’imbere muri Congo no ku baturanyi. Yashyigikiye imitwe yarwanyaga Angola, arwanya ibitekerezo byacu kuko icyo gihe twarwanyaga ubukoloni, we yari ku rundi ruhande.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Abanyarwanda bari barahunze kuva mu mwaka wa 1959 ndetse n’abavukiye mu buhungiro, batangiye kwisuganya kugira ngo batahe. Museveni yasobanuye ko icyo gihe, Habyarimana yasabwe kubareka bagataha mu mahoro, ariko arabyanga.
Ati “Habyarimana yaravuze ati ‘Oya, nta mwanya wabo uhari, u Rwanda ruruzuye’. Abananiwe kwihangana barisuganyije, batera u Rwanda. Mobutu yinjira mu Rwanda kugira ngo afashe Habyarimana, intagondwa z’Abahutu. Ni bwo ikibazo cya Congo cyahuye n’icy’u Rwanda.”
Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na RPA Inkotanyi mu 1990, ingabo za Mobutu zari ziyobowe na Gen Donatien Mahele Lieko Bokungu alias Tigre n’iza Habyarimana (Ex-FAR) zatsindiwe hamwe, zose zihungira mu Burasirazuba bwa RDC, hamwe n’umutwe w’Interahamwe wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Museveni yasobanuye ko icyo gihe Mobutu yasabwe kwambura ingabo za Habyarimana intwaro zari zahunganye, arabyanga, biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zitera RDC mu Ukwakira 1996, ubutegetsi bwa Mobutu bushyirwaho iherezo.
Ati “Ingabo za Habyarimana zaratsinzwe, zihungira i Goma. Twasabye Mobutu kuzambura intwaro, yanga kumva. Kubera ko yatekerezaga ko ab’imbere ntacyo bavuze, abaturanyi ntacyo bavuze, icyo yahaga agaciro ni abanyamahanga bamufashaga. Kubera iki Mobutu yanze kumva? Twari hano, twashoboraga kumufasha.”
Mobutu Sese Seko yagiye ku butegetsi mu 1971 asimbuye Joseph Kasa-Vubu. Yavuye ku butegetsi muri Gicurasi 1997, asimburwa na Laurent-Désiré Kabila washinze umutwe witwaje intwaro wa AFDL. Mobutu Yapfiriye mu buhungiro muri Maroc muri Nzeri 1997, azize kanseri ya Prostate.