Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba Gen barindwi barimo uwahoze ari umugaba Mukuru w’ingabo za UPDF bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.
Abagiye muri icyo kirihuko ni Lt Gen Peter Elwelu, wabaye umugaba mukuru wungirije wa UPDF, Lt Gen Francis Okello, Maj Gen Hudson Mukasa, Maj Gen George Igumba, Brig Gen John Byuuma, Brig Gen Dominic Twesigomwe na Brig Gen Augustine Kyazze, basezerewe mu muhango wabereye Entebbe mu biro bya Perezida Museveni ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025.
Aba basirikare bakuru basezerewe bagize icyiciro cya 15 cy’abasirikare bagiye muzabukure kigizwe n’abasirikare 1,346.
Mu ijambo rye, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yibukije iminsi ya mbere y’urugamba rwo kwibohora igihugu rwashyizeho umusingi kuri UPDF y’ubu.
Yavuze uko intambara n’ibikorwa byo kwitanga byatangiye ari igikorwa gito cyaje gukura kikaba igisirikare gikomeye.
Yagize ati “Icyatangiye ari gito, ndetse kimeze nk’aho ntacyo byari bivuze, cyaje kuvamo igikomeye cyane. Nemeranya n’abashima Imana ku byo twagezeho.”
Yasobanuye ko ibikorwa bakoze byo kugaba ibitero bya mbere ku ngabo za leta mu 1981 byari igice cy’urugamba rwo gushaka ibiganiro aho gushaka intambara.
Ati “Ntabwo twashakaga kurwana, twashakaga kuvugana na UPC tukabasaba ngo bareke ibyo bakoraga. Ibyo bikorwa byari ubutumwa bwo kubamenyesha ko nibatabihagarika, ibintu bizaba bikomeye.”
Ku bijyanye n’umushahara w’abasirikare, Perezida Museveni yagarutse ku kamaro ko kugira umubare uhagije w’ingabo, ariko kandi hagashakwa uburyo bwo kuzamura imishahara n’imperekeza ku bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ati “Ntabwo nshaka ko ba jenerali bajya mu kiruhuko bakennye. Twaravuze duti kubera ubukungu bwiyongereye, igihe kirageze ngo tugire icyo dukora ku mishahara y’abasirikare n’impamba y’abajya muzabukurumu”
Minisitiri w’Ingabo n’Ibikorwa by’Abasirikare b’Inkeragutabara, Hon. Jacob Marksons Oboth, yashimiye abagiye muzabukuru ku bwitange bagaragaje bakiri mu nshingano.
Ati “Amafaranga y’imperekeza muhawe ni menshi kurusha mbere, kandi ni mwe mwenyine mu mateka y’igihugu mubonye ayo mahirwe.”
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo n’abandi baturutse mu nzego zitandukanye z’Igihugu.