BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

admin
Last updated: March 18, 2026 10:06 am
admin
Share
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe umugabo w’imyaka 43, ufite udupfunyika tw’urumogi dupima ibiro bisaga bitadatu (6), ari kurukwirakwiza mu baturage.

Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Bucuzi, akagali ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze aho yavuze ko arukura mu gihugu cy’abaturanyi, agakoresha inzira zitemewe kugeza ageze mu karere ka Musanze ari naho atuye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa uyu mugabo yakoze ari insubiracyaha kuko muri 2022, we (uwafashwe), nyina n’umuvandimwe we bahamijwe n’urukiko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, baza gukatirwa igihano cy’igifungo cy’umwaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko abacuruza biyobyabwenge badakwiye guhabwa agahenge na gato, ahubwo bakwiye gujya bagaragazwa kugira ngo bafatwe batarangiza abaturage.

Ntawe ukwiye kurebera umuntu ugirana isano n’ibiyobyabwenge kuko yaya ashyigikiye ibikorwa bibi, dukwiye kubatamaza bakagaragara mbere y’uko bangiza igihugu.”

“Abantu barasabwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka, ku mutekano, imibereho y’umuturage ndetse no k’ubuzima bw’igihugu muri rusange.”

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha ndetse no kurwanya ababyishoramo ari nacyo gituma hari abafatwa bakabibazwa.

Urumogi rubarirwa mu biyobyabwenge bihambaye aho uyu mugabo aramutse abihamijwe n’urukiko ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW), nk’uko biteganwa n’ Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026,…

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

2 Min Read
Mu Rwanda

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

3 Min Read
Mu Rwanda

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

2 Min Read
Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?