BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Umuyobozi arashinjwa gutegeka kuragira imyaka y’abaturage

Musanze: Umuyobozi arashinjwa gutegeka kuragira imyaka y’abaturage

admin
Last updated: September 26, 2022 8:59 am
admin
Share
SHARE
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rugarama, AKagari ka kabeza  mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, barashyira mu majwi umuyobozi w’Akagari kuba yarategetse abashumba kubaragirira amasaka bari babibye nyuma y’aho babuze ingano bari bategetswe, ubuyobozi bw’Akarere burabihakana.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Abavuganye na Radio /TV1 bavuze ko ubwo bajyaga gushaka ingano ndetse bakazibura babwiwe ko ubutaka bwabo butagenewe guhingwamo ingano.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kubwirwa ko nta ngano bahisemo guhinga amasaka bari basanzwe bahinga ariko ushinzwe umutekano mu Mudugudu afatanyije na Gitifu w’Akagari bababuza kuyabagara maze bategeka abashumba kuyaragira.

Umwe yagize ati “Baravuga bati amasaka muzayaragire ari kubwira abashumba. Ntacyo twakora, none twarwana n’umuyobozi?.”

Undi nawe yagize ati “Ejo bundi twasanze baharagiye. bavuga ko uwo mustari(ushinzwe umutekano) uri kubwira abantu ngo baze baragire .Reba aha hose hari amasaka(yereka umunyamakuru).”

Aba baturage bavuga ko ufashwe abagara amasaka ajyanwa ku Kagari , agacibwa amande arenga 10.000frw  ndetse akanishyura abamujyanye.

Umwe yagize ati” Namaze guhinga amasaka, baza kunshikira(kumfata) ndi iwanjye,. Natanze 80.000frw.None navayo ntayo.”

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rugarama, uvugwaho gukorana na Gitifu w’Akagari mu kubwira abashumba kuragira amasaka y’abaturage we arabihakana.

Yagize ati“Ibyo bavuga ni ukubeshya. Ntabwo umuntu w’umugabo nategeka ngo baragire imyaka y’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko iki kibazo atarakizi , avuga ko kuba hatakozwe ubukangurambaga busobanurira abaturage uko bahinga, igisubizo cyidakwiye kuba kuragira imyaka.

Yagize ati“Ntaho nzi wagiye konesha amasaka mu rwego rwo kuyaca kuyahinga, icyo ni ikizira. Hari site zagenewe ibihingwa , niba ari ahagenewe ingano, uwaciye mu rihumye ubuyobozi wenda tutarakoze ubukangurambaga ngo babyumve, haragenewe guhinga ingano, agaca mu rihumye agahinga amasaka, igisubizo ntabwo ari ukurandura cyangwa ngo aragirwe mu rwego rwo guca intege abahinze amasaka.”

Aba baturage bo bavuga ko kuba bari barahinze amasaka bari kubareka akabanza kwera cyane ko bari babuze ingano bari bategetswe.

Kugeza ubu ntibizwi niba uwakoze ayo makosa azayaryozwa nk’uko abaturage babyiguza.

Ivomo : Radio/TV1
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?