BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Umuyobozi arashinjwa gutegeka kuragira imyaka y’abaturage

Musanze: Umuyobozi arashinjwa gutegeka kuragira imyaka y’abaturage

admin
Last updated: September 26, 2022 8:59 am
admin
Share
SHARE
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rugarama, AKagari ka kabeza  mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, barashyira mu majwi umuyobozi w’Akagari kuba yarategetse abashumba kubaragirira amasaka bari babibye nyuma y’aho babuze ingano bari bategetswe, ubuyobozi bw’Akarere burabihakana.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Abavuganye na Radio /TV1 bavuze ko ubwo bajyaga gushaka ingano ndetse bakazibura babwiwe ko ubutaka bwabo butagenewe guhingwamo ingano.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kubwirwa ko nta ngano bahisemo guhinga amasaka bari basanzwe bahinga ariko ushinzwe umutekano mu Mudugudu afatanyije na Gitifu w’Akagari bababuza kuyabagara maze bategeka abashumba kuyaragira.

Umwe yagize ati “Baravuga bati amasaka muzayaragire ari kubwira abashumba. Ntacyo twakora, none twarwana n’umuyobozi?.”

Undi nawe yagize ati “Ejo bundi twasanze baharagiye. bavuga ko uwo mustari(ushinzwe umutekano) uri kubwira abantu ngo baze baragire .Reba aha hose hari amasaka(yereka umunyamakuru).”

Aba baturage bavuga ko ufashwe abagara amasaka ajyanwa ku Kagari , agacibwa amande arenga 10.000frw  ndetse akanishyura abamujyanye.

Umwe yagize ati” Namaze guhinga amasaka, baza kunshikira(kumfata) ndi iwanjye,. Natanze 80.000frw.None navayo ntayo.”

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rugarama, uvugwaho gukorana na Gitifu w’Akagari mu kubwira abashumba kuragira amasaka y’abaturage we arabihakana.

Yagize ati“Ibyo bavuga ni ukubeshya. Ntabwo umuntu w’umugabo nategeka ngo baragire imyaka y’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko iki kibazo atarakizi , avuga ko kuba hatakozwe ubukangurambaga busobanurira abaturage uko bahinga, igisubizo cyidakwiye kuba kuragira imyaka.

Yagize ati“Ntaho nzi wagiye konesha amasaka mu rwego rwo kuyaca kuyahinga, icyo ni ikizira. Hari site zagenewe ibihingwa , niba ari ahagenewe ingano, uwaciye mu rihumye ubuyobozi wenda tutarakoze ubukangurambaga ngo babyumve, haragenewe guhinga ingano, agaca mu rihumye agahinga amasaka, igisubizo ntabwo ari ukurandura cyangwa ngo aragirwe mu rwego rwo guca intege abahinze amasaka.”

Aba baturage bo bavuga ko kuba bari barahinze amasaka bari kubareka akabanza kwera cyane ko bari babuze ingano bari bategetswe.

Kugeza ubu ntibizwi niba uwakoze ayo makosa azayaryozwa nk’uko abaturage babyiguza.

Ivomo : Radio/TV1
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?