BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 24, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Musanze: Polisi yerekanye batatu bibaga ibikoresho by’ikoranabuhanga

Musanze: Polisi yerekanye batatu bibaga ibikoresho by’ikoranabuhanga

sam
Last updated: July 23, 2025 2:32 pm
sam
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yeretse itangazamakuru abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byagiye byibwa mu nzu za bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze.

Binyuze mu makuru yatanzwe n’abaturage bibwe bimwe mu bikoresho birimo televiziyo, mudasobwa, radiyo n’ibindi, tariki ya 15 kugera ku wa 19 Nyakanga, Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abakekwaho ubwo bujura ndetse no gushaka ibyibwe.

Hagaragajwe abakekwa batatu, bikekwa ko batoboraga inzu z’abaturage ndetse n’abacuruzi bane bafatanywe bimwe muri ibyo bikoresho byibwe.

Mu byafashwe harimo televizio 10, mudasobwa enye, radiyo ebyeri na tablet imwe.

Bamwe mu baturage basubijwe ibintu bari baribwe, bashimiye umuhate n’ubunyamwuga Polisi yagaragaje mu kubashakira ibyabo no gufata abari babibye.

Nishimwe Antoinette ni umunyeshuri muri kaminuza, yasubijwe mudasobwa, yagaragaje ko yibwe babanje kumena ibirahuri.

Ati “Baje aho mba bamena ikirahure, bafungura urugi ubundi bantwarira mudasobwa. Nahise mbibwira Umuyobozi duturanye angira inama yo kujya gutanga ikirego ni bwo najyagayo, none bampamagaye ngo nze mfate mudasobwa yanjye yabonetse”

Yakomeje avuga ko “Ndishimye cyane kuko nari ndi kuyandikiramo igitabo, nibazaga uburyo ngiye kubura ibyo nakoraga. Nubwo nakererewe ariko ndishimye ngiye gukomereza aho nari ngeze kandi birampa imbaraga kuba nongeye kuyisubirana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yaburiye abishora muri ibi bikorwa by’ubujura ko batazihanganirwa kandi ko ku bufatanye n’abaturage, ababikora bazakomeza gufatwa bityo bakagirwa inama yo kubizibukira.

Ati “Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo gufata abajura n’abandi bagizi ba nabi bahungabanya umutekano bityo uwishora muri ibyo bikorwa bibi wese, akwiye kubireka, agakora ibindi byamuteza imbere.”

Polisi ishimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe y’icyo babona gishobora kubahungabanyiriza ituze, kugira ngo bakomeze gutekana.

Abafatiwe muri ibyo bikorwa by’ubujura barashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana.

Itegeko riteganya ko uhamijwe icyaha cy’ubujura n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uwahamijwe iki cyaha kandi ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

Abanyamategeko bunganira Constant Mutamba wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika…

Dr. Justin Nsengiyumva yagize minisitiri w’intebe

Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya, aho asimbuye…

Musanze: Polisi yerekanye batatu bibaga ibikoresho by’ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yeretse itangazamakuru abantu batatu bakekwaho…

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo abari abayoboke b’ishyaka rya…

Meteo Rwanda yasobanuye icyateye imvura n’ubukonje muri iyi mpeshyi

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye mu mpeshyi Kandi bidasanzwe, yatewe n’itsinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

2 Min Read
Mu Rwanda

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rugiye gushyira amarerero mu bigo bya Polisi

1 Min Read
Mu Rwanda

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?