BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

admin
Last updated: November 15, 2025 3:48 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kwenga inzoga izwi ku izina rya ‘Ndakubiwe’akayita umutobe, baturage bahamya ko iteza uburwayi n’amakimbirane mu miryango.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2025, Polisi yanamennye litiro 80 z’uwo mutobe, hafatwa n’ibikoresho byose uwawengaga yakoreshaga.

Uwo mutobe wamenyekanye cyane kuko abaturage bawunywagaho barangwaga n’uburwayi bukomeye bwo mu nda, , kuruka ndetse no gushwana mu ngo.

Abatuye mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu wa Kibingo, mu Murenge wa Nyange, bavuga ko uyu mugabo yengaga Ndakubiwe kuva mu myaka irenga icumi, ndetse ngo hari bamwe mu bayobozi bari bamuzi neza ariko bakamukingira ikibaba.

Umwe mu baturage, utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati:“Uyu mutobe bawise ‘Ndakubiwe’ kubera ko umuntu awunyoye ahita aribwa mu nda bikabije, rimwe na rimwe agahita yumva ashaka kwituma.

Yunzemo ati: “Uyu mutobe ukorwa mu bintu binyuranye kandi bigira ingaruka ku buzima , bashyiramo pakimaya nyinshi, isukari, bakongeraho umutobe, ukajya kubyuka wabaye igisindisha.

Nta n’ubwo nemera ko ari n’umutobe w’ibitoki kuko uyu mugabo nta bitoki njya mbona apakurura hano.”

Undi muturage wo muri Nyange yavuze ko uyu mutobe ugira ingaruka zisanzwe ku bawunyoye.

Yagize ati:“Iyo umuntu anyoye Ndakubiwe bihita bimuteza uburakari, ugasanga mu rugo barashwanye. Hari n’abakirisitu bawunywa bagasinda bikabije, bagera mu rusengero bagatangira kuvuga menshi, bamwe bavuga ko bakijijwe abandi bavuga ko bahanuye. Ni ibintu byari byaradusenyeye umutekano w’imiryango no mu myemerere.”

Hari n’abavuga ko abiyita abakozi b’Imana bo muri Nyange ari bamwe mu bawunywaga cyane, bakabyuka baribwa umutwe, abandi bakaruka amaraso kubera ubukana bwa Ndakubiwe.

Abaturage bavuga ko Polisi ibatabaye kuko hari abo uyu mutobe wangije ibifu , abandi ukabatera indwara z’impyiko, ndetse hari n’abagurishije ibyabo bashukwa ngo batange amafaranga yo kuwunywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ngirabakunzi Ignace, yemeje aya makuru avuga ko uwafashwe yari amaze igihe kinini yenga inzoga zitujuje ubuziranenge, zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, nyamara we akabyita ko yonga umutobe.

Yagize ati:“Uwo mutobe ntabwo twawita umutobe mu by’ukuri , ni ikinyabutabire gifite ubukana bukabije, pakimaya ni umusemburo, ubwose urumva biba byaroshye.”

Yakomeje avuga ko mu nzu y’uwo wafashwe hasanzwemo ibidomoro 3 binini byo kuvangiramo, indobo 2 ntoya, ibiro 50 by’isukari, amapaki abiri ya pakimaya n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.

IP Ngirabakunzi ati: “Twafashe n’umutobe yari asigaranye ungana na litiro 80, kuko uwundi yari yari yabyutse awuranguza.”

Uwo muyobozi avuga ko uyu mugabo wafashwe yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu Karere ka Musanze na bimwe mu bikoresho yakoreshaga mu gihe iperereza rikomeje.

Polisi y’Igihugu yasabye abaturage kutajya banywa ibinyobwa babonye ahantu hose batazi uko byateguwe, kuko benshi barangazwa n’uko bigura make.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo…

Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC wari…

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we…

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

1 Min Read
Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura irenze iteganyijwe kugeza ku wa 20 Ugushyingo

2 Min Read
Mu Rwanda

Huye: urujijo ku cyateye urupfu rw’ umusaza w’imyaka 72 wagaragaye ku muhanda yashizemo umwuka

1 Min Read
Mu Rwanda

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?