BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze-Kigali: Impanuka yatwaye ubuzima bw’abantu babiri

Musanze-Kigali: Impanuka yatwaye ubuzima bw’abantu babiri

admin
Last updated: December 5, 2022 2:04 pm
admin
Share
SHARE

Gakenke: Mu muhanda wa Kaburimbo wa Musanze-Kigali, mu makorosi ya Buranga habereye impanuka y’imodoka yaguyemo umushoferi n’umufasha mu kazi uzwi nka kigingi w’imodoka.

Bari mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Delta

Bari mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Delta RAF192M yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ipakiye ibirayi.

Imodoka yari itwawe na Bigirimana Emmanuel w’imyaka 37 y’amavuko, yageze mu mudugudu wa Bukurura, akagari ka Gahinga, mu murenge wa Nemba mu ikorosi, ananirwa kurikata imodoka ayirenza mu mukono we, agonga ibyuma byo ku ruhande rw’umuhanda,  nibwo imodoka yagarutse mu muhanda igusha urubavu.

Aya makuru yamenyekanye ku Cyumweru tariki 04/12/2022 ahagana saa 22h40.

Iyi mpanuka yahitanye umushoferi n’umufasha mu kazi (Turn boy), we witwa Niyobuhungiro Zakayo w’imyaka 25.

Uwo bari batwaje umuzigo witwa Maniriho Placide w’imyaka 38, yakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo muhanda, SSP Réné Irere yabwiye bagenzi bacu bo muri Taarifa.rw ko iriya mpanuka yabaye nijoro.

SSP Irere avuga ko abashoferi bagombye kwirinda kujya batwara imodoka mu bihe biteje akaga kuko ngo gutwara imodoka ifite imizigo iremereye, ukayitwara mu masaha y’ijoro, ubwabyo biba biteje akaga.

Avuga kandi ko abantu bagombye kuzirikana buri gihe kuringaniza umuvuduko cyane cyane bageze ahantu hameze nko muri Buranga.

Imirambo ya bariya bantu yatwawe ku Bitaro bya Nemba, kugira ngo hakorwe isuzuma ndetse n’uwakomeretse ni ho yajyanywe kuvurirwa.

Amakuru avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku wari utwaye imodoka.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Nelly says:
    December 5, 2022 at 3:04 pm

    Ibyo ntibakabivuge kuko umwana naho wamuha kigozi aranga agapfa ubwo nirwo rwandiko rwabo umunsi wabo wari wageze

    Reply
  • lg says:
    December 5, 2022 at 6:51 pm

    Nigihe cyumuntu kiba cyageze imodoka ipakiye ibirayi ntiyamanuka Buranga yiruka ahubwo ishobora gushyuha feri ikanga gufata sikibazo rero cyokutaringaniza umuvuduko akenshi ibyo biba ahantu hameze neza

    Reply
  • Pingback: Kigali-Musanze: Fuso yari itwaye ibicuruzwa yahirimye munsi y’umuhanda – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?