BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Birakekwa ko yatorokanye miliyoni 17Frw y’ikimina yayoboraga

Musanze: Birakekwa ko yatorokanye miliyoni 17Frw y’ikimina yayoboraga

admin
Last updated: December 8, 2022 11:45 am
admin
Share
SHARE

Umugabo witwa Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze  mu Karere ka Musanze arakekwaho gutorokana amafaranga arenga miliyoni 17Frw y’abaturage barenga 300 bari bamaze umwaka wose bizigamira mu kimina.

Abaturage baratabaza ngo uyu wabatwariye amafaranga afatwe

Inkuru y’itoroka ry’uyu mugabo yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukuboza, 2022 ubwo abaturage bagera kuri 350 biyambazaga ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabagarura, bavuga ko uwari Perezida w’ikimina cyabo Twizerimana Innocent yatorokanye amafaranga yabo arenga miliyoni 17Frw.

Iyo tariki ni yo bari bahawe ngo baze kugabaniraho {Kurasa ku ntego}, ariko basanga adahari, ndetse n’agasanduku n’igitabo bandikwamo byose barabibura.

Twizerimana Innocent wayoboraga icyo kimina kuva muri 2014 kugeza uyu mwaka. Ni na we wabikaga ayo mafaranga, byagera mu mpera z’umwaka abanyamuryango bagahura, bakagabana ayo bagejejemo yabaga yarabitswe kuri konti ye bwite, ndetse bagatangira bundi bushya.

Kuri iyi nshuro si ko byagenze kuko baje kugabana basanga adahari, yakuye telefoni ye igendanwa ku murongo, baramutegereza kugeza bugorobye, ari nabwo biyambazaga ubuyobozi bw’akagari ndetse bihutira no kubimenyesha Ubugenzacyaha, RIB, Ishami rya Cyuve basaba ubufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, yemeje aya makuru, agira inama abaturage bishyira hamwe bagakora ibimina kujya bashyiraho inzego, n’uburyo bunoze bw’imicungire y’amafaranga yabo.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage ni uko iki kibazo cyababera isomo. Mbere yo kubaka ikimina bagashyiraho inzego zikiyobora, kandi bagashyiraho imicungire n’imibikurize y’amafaranga inoze, cyane ko byagaragaye ko uwatwaye ayo mafaranga yaveriswaga (yashyirwaga) kuri konti ye bwite.”

Kuri ubu Twizerimana Innocent bikekwa ko yatorokanye amafaranga arenga miliyoni 17Frw  y’ikimina cy’abaturage yari abereye Perezida, aracyashakishwa kuko atari yaboneka ndetse na telefoni ye igendanwa ikaba idacamo.

Icyo kimina kigizwe n’abanyamiryango barenga 350 aho buri mugabane shingiro washingiraga ku bushobozi bwa buri munyamuryango, ariko hakaba harimo n’abakotezaga kuva ku bihumbi bitanu (Frw 5000) kugeza kuri Frw 20,000 buri cyumweru.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?