BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Barindwi bafunzwe nyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe atemaguwe

Musanze: Barindwi bafunzwe nyuma y’urupfu rw’umugabo wishwe atemaguwe

admin
Last updated: January 11, 2023 5:44 pm
admin
Share
SHARE

Abagabo barindwi bo mu Kagari ka Ruyumba mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugabo witwa Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko wishwe atemaguwe mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Umurambo wa Nyakwigendera Nsengiyumva Emmanuel wabonetse mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Ruyumba mu Murenge wa Nkotsi mu gitondo cyo kiri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Nyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, abagabo batatu bahise batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza naho abandi bane bagombaga kurara irondo muri iryo joro n’abo batabwa muri yombi ngo bahanirwe uburangare bagize ku irondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius, yemeje aya makuru ariko ntiyagira byinshi ayatangazaho kuko ngo inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza.

Yagize ati” Uwo muntu yarishwe hari n’abamaze gutabwa muri yombi bari mu Bugenzacyaha ngo hakorwe iperereza. Ntitwavuga ko aribo babigizemo uruhare aka kanya kuko haracyakorwa iperereza ni nayo mpamvu nabo bari kurikorwaho. Hari n’abagombaga kurara irondo kuri uwo mugoroba batariraye n’abo bafashwe ngo bacibwe amande yo kutarara irondo kuko iyo barira byibuze bari kumva uwicwaga.”

” Iyo irondo riza kuba ryarakozwe neza ntibari kubura no kumva umuntu utabaza kuko umuntu ntiyagera aho yicwa hatagize n’induru nke yumvikana.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi bukomeza gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gukomeza gutanga amakuru ashobora korohereza iperereza ngo hamenyekane abagizi ba nabi baba barabigizemo uruhare.

Abatawe muri yombi bose bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje naho Nyakwigendera we yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini.

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Musanze

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Ni iradukunda fabrice says:
    January 12, 2023 at 8:04 am

    Ndumva mu rwanda bitoroshye! Ubwo x ubuyozi bwo hejuru bubivugaho iki

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Ubutabera

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?