BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Ba ofisiye barahugurwa ku gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Musanze: Ba ofisiye barahugurwa ku gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

admin
Last updated: September 27, 2022 6:46 pm
admin
Share
SHARE

Ba ofisiye 20 ba RDF, n’abo muri Polisi bakoresha Ururimi rw’Igifaransa batangiye amahugurwa yo gukumira no kwirinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara asaba abitabiriye amahugurwa kumva neza ko bakenewe

Abasirikare bakuru 10 n’Abapolisi 10 bakoresha Igifaransa batangiye amahugurwa y’iminsi itanu yo gukumira no kwirinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana nk’abasirikare, kubera ingaruka bibagiraho bo ubwabo, imiryango yabo n’ibihugu byabo.

Ayo mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri 2022 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), RPA, giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ikigo cya Dallaire kita ku bana, amahoro n’umutekano na Kaminuza ya Dalhousie yo muri Canada.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko azababera umwanya wo kongera ubumenyi bwabo ndetse no kubusangiza abandi ku buryo aho bazajya hose bizabafasha kurinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare bifashishije ubumenyi bazahungukira.

Lt Col Innocent Nkubana ni umwe muri bo, yagize ati “Aya mahugurwa aradufasha kumenya neza uburenganzira bw’abana, cyane cyane nko ku iyinjizwa n’ikoreshwa mu mirimo ya gisirikare kuko birabangiza cyane.”

Yavuze ko bene bariya bana baba bakiri bato bataramenya kwifatira ibyemezo.

Ba Ofisiye bazamenya uburyo bwo gufasha bariya abana burimo kuganiriza ababyeyi babo kugira ngo na bo bigishe abana babo ububi bwabyo.

IP Calice Muhawenimana, na we yagize ati “Aya mahugurwa tuyitezeho ubumenyi buzadufasha gusohoza neza inshingano tuzaba twahawe, haba mu butumwa bw’amahoro ndetse na bagenzi bacu twiteguye kuyabasangiza, kuko umumenyi nk’ubu buba bukenewe mu buzima bwa buri munsi.”

Yakomeje agira ati “Kurinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu mirimo ya gisirikare, ni ukurinda ubuzima, ni no kurinda ejo hazaza h’ibihugu byacu, cyane cyane ahaba hari imvururu n’intambara.”

Col Duffour Nicolas, Defense Attache muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda nk’abazatanga aya mahugurwa, avuga ko bizababera umwanya mwiza wo kurushaho kumva neza ibibazo byugarije abana binjizwa n’abakoreshwa mu gisirikare ndetse no gufatira hamwe ingamba zo kubikumira no kubirwanya.

Col Duffour Nicolas, Defense Attache muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda avuga ko amahugurwa azafasha abayahawe kumva neza ibibazo abana bajya mu gisirikare bahura na byo

Kuba aya mahugurwa ari gutangwa mu rurimi rw’Igifaransa ngo bizafasha abayahabwa kuzaba bategurwamo abarimu bazigisha abandi baba bategurirwa kujya mu butumwa, kandi ko na bo igihe bazaba boherejwe mu butumwa bizabafasha kurengera abana no kubasha kuvugana n’abo bazaba bakorana nk’uko Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro abivuga.

Yagize ati “Kugira ngo ikibazo cy’iyinjizwa n’ikoreshwa mu ngabo kw’abana gikemuke, bisaba kumenya ikibitera no gusesengura igishobora kuba cyakorwa, aba rero birabafasha kugira ubwo bumenyi mu rundi rurimi rushobora no kuba rukoreshwa aho handi bityo babashe kuvugana n’abana baba barashowe muri ibyo bikorwa, ababyeyi babo ndetse banabagire inama y’icyakorwa.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Icyitegererezo cya Dallaire Ishami rya Afurika, Rtd Maj Gen Ferdinand Safari asaba abahawe ayo mahugurwa kubyaza umusaruro ubwo bumenyi kuko usanga ahenshi bukenewe mu gutanga ihumure n’ituze.

Yagize ati “Nk’uko mubizi urubyiruko niyo mizero yacu iyo batakaje amahirwe bitugiraho ingaruka, aba twigisha rero turabasaba kubyaza umusaruro aya masomo kuko bazayifashisha mu kwigisha abandi no mu kuganiza ababyeyi, abana cyane cyane abakobwa kuko usanga nk’ahari imvururu akenshi usanga baragiye kugirwa abacakara bagahohoterwa.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko ku Isi habarurwa abana barenga miliyoni 62 bakuwe mu byabo n’imvururu n’intambara muri bo harimo abahitamo kwishora cyangwa gushorwa mu bikorwa bya gisirikare n’iby’ubugizi bwa nabi bakiri bato bikabaviramo n’ubwihebe.

Amategeko mpuzamahanga agenga intambara arengera abasivile, abagore, abana, abarwayi, abasirikare bamanitse amaboko n’abamugariye mu mirwano yerekana ko kubashora mu mirwano, kubahohotera no kubica bigize ibyaha by’intambara kandi bihanwa n’amategeko bityo bakwiye kurengerwa.

Abahugurwa ni abasirikare 10 n’abapolisi 10

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?