BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Musanze: Abakora ubuhinzi baburiwe ku ikoreshwa nabi ry’inyongeramusaruro

Musanze: Abakora ubuhinzi baburiwe ku ikoreshwa nabi ry’inyongeramusaruro

admin
Last updated: December 9, 2022 11:51 am
admin
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, ku bufatanye n’Umushinga TRASE baburiye abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze ku ikoreshwa nabi ry’inyongeramusaruro ko rigira ingaruka  mbi ku bidukikije rishobora no gutwara ubuzima.

Abakora ubuhinzi baburiwe ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro

Mu biganiro bagiranye n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge y’Akarere ka Musanze byibanze ku ikoreshwa neza ry’imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi, babagaragarijwe ko iyo bikoreshejwe nabi byangiza ibidukikije kandi bishobora no gutwara ubuzima bw’ibinyabuzima.

Umugenzuzi w’ubucuruzi bw’imiti mu Kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, Berababyeyi Claudine, yasabye abahawe ibyo biganiro kurushaho kugenzura no kwita ku buziranenge bw’inyongeramusaruro bakoresha.

Yagize ati “Hari aho byagaragaye ko hari imiti n’ifumbiye biba bitemewe ku isoko ryo mu gihugu, ibindi ugusanga ni ibyiganano ndetse hari n’ababikoresha nabi. Ibi byose mugomba kubyirinda kuko iyo bikoreshejwe nabi byangiza ibidukikije ndetse bishobora no gutwara ubuzima bw’ibindi binyabuzima no kwangiza ikirere.”

Bamwe mu bakora ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze, bemeza ko kuri ubu hari inyongeramusaruro basigaye bakoresha ntizitange ibisubizo baba bazitezeho ahubwo zigatuma ibihingwa byabo bipfa nyamara baba barashyizemo imbaraga n’amafaranga bihagije.

Batamuriza Ariane ni umwe muri bo, yagize ati “Hari ifumbire ya Uree, { Twirinze kuvuga uruganda ruyikora}, narayikoresheje ku bigori ntiyagira icyo itanga birutwa na mbere tutayikoresha kandi n’abaturanyi bose ntawigeze yeza. Turasaba ko bajya baduha ifumbire n’imiti bikora kuko turi kurumbya kandi twarayikoresheje.”

Ntirenganya Narcisse nawe yagize ati “Nahinze inyanya mbona zitangiye gusa n’izababutse, ngura imiti ndazitera biranga ahubwo uwo muti ukujya undya ku mubiri, zarinze zishira umurima wose nari niteze gusaruramo nk’ibihumbi 800 warangiye umeze nk’uwo batwitse. Izi nyongeramusaruro zidutura mu bihombo barebe uko zacika.”

Usibye abo bahinzi bagaraza impungenge batewe na zimwe mu nyongeramusaruro zikiboneka ku masoko zitujuje ubuziranenge, hari n’abacuruzi bagaragaza impungengenge ku buryo zimwe mu nyongeramusaruro zipfunyikwa mu mifuka minini nyamara abahinzi bato baba bakeneye nkeya, bigatera impungenge ko hari igihe zaba ziganwa iyo bazifungura bagabanyirizaho abaguzi bato.

Munyambirike Emmanuel, yagize ati “Imbogamizi ziriho ubu ni uko usanga inyongeramusaruro igipakirwa mu mifuka minini kandi hari abahinzi baba bakeneye nkeya, aho rero hashobora gutangaza icyuho ku bayivangamo ibindi bakayitubura cyangwa bakayigana. Bakwiye kureba uburyo habaho n’ibyo bafunyikamo bito nk’ibiro 2 cyangwa bitanu, inusi n’ibindi bitewe n’ingano yakenerwa.”

Mu nama RICA itanga, zirimo kubika inyongeramusaruro mu buryo zitavangavangwa, kuzishyira kure y’abana n’ibindi binyabuzima, kugura iyo gukoresha aho kuyibika, gukoresha uburyo bwiza bwo kwangiza iziba zararangije igihe, gushyiraho uburyo bw’ubwirinzi ku bantu bari gukoresha inyongeramusaruro n’abazigurisha no gukoresha ibipimo byagenwe kandi zigifite ubuzima n’ubuziranenge.

Abahinzi bagaragaje ko hakiboneka inyongeramusaruro itujuje ubuziranenge ku isoko

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?