Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa Kigali ko mu kwezi kwa Kanama 2025 buri wese azajya aba azi igihe amazi azira kuko uburyo bwo kuyasaranganya muri iki gihe cy’impeshyi buzaba bwahawe umurongo.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Prof Munyaneza Omar yashimangiye ko ubwo buryo nibumara gukunda abaturage bazajya bahabwa amazi mu minsi 2 mu gihe bayabonaga mu minsi 5.
WASAC igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hakenewe nibura metero kibe z’amazi 210 000 buri munsi, nyamara ubu haboneka 142 000 gusa.
Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abaturage batayabona uko bikwiye, hakiyongeraho n’imiyoboro yayo yangiritse indi ikaba ishaje.
Prof Munyaneza yijeje ko uburyo bwo gusaranganya amazi make ahari, ukwezi kwa Nyakanga kurangira buhawe umurongo.
Yagize ati: “Umujyi wagiye waguka, murabona inzu zirimo kubakwa, n’ibikorwa remezo bigenda bitera imbere ndetse n’abaturage ubwabo hari inzu bagenda bubaka, bituma hakenerwa amazi menshi kurusha ayo dufite.”
Yunzemo ati: “Icyo twabwira abaturage ni ukutwihanganira kuko iyo impeshyi yaje hari impunduka tubanza gukora. Nk’abari bamenyereye mu gihe cy’impeshyi ishize ko bayabonaga mu minsi 4 cyangwa 5, ubu noneho tugiye kuyabaha mu minsi ibiri. Hari n’abandi twari twarashyize mu isaranganya ubushize ubungubu nta n’iryo bazagira.
Yakomeje agira ati: “Turimo kureba aho bikunda, duhindura. Turajya rero kurangiza uku kwezi twamaze kubiha umurongo bose bazabe bamenya n’igihe babonera amazi”.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragarije itangazamakuru ko muri iki gihe cy’impeshyi kubona amazi bigoye cyane, kuko bituma batakaza umwanya n’amafaranga ndetse no kunanirwa gukora isuku uko bikwiye.
Iyi utembereye mu bice bitandukanye by’uwo mujyi usanga benshi batonze imirongo bashaka amazi kuko henshi yabuze.
Umwe muri abo baturage yabwiye itangazamakuru ati: “Naje gushaka amazi hano, ivomo ryacu ryarumye. Tumaze amezi abiri ntawe uvoma.”
Undi ati: “Kubona ijerekani biragoye, ijerekani ni amafaranga 400 cyangwa 500, hano ukwezi gushobora gushira ataraza cyangwa akaza nijoro. Ubwo twe tujya kuyakura epfiriya mu kabande kandi biragoye kuyakurayo.”
Ntama Eugene umucuruzi w’akabari mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yabwiye itangazamakuru ko ku munsi akoresha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 yishyura amazi bitewe n’uko mu gace atuyemo yabuze.
Ati: “Hari uburyo batubwiramo ko hari isaranganya ry’amazi aho usanga igice kimwe cyiyafite ikindi ntayo. Bakwiye kurikora ku buryo amazi nibura tuyasaranganya nubwo ari makeya ariko buri wese akayabona.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, hasanwe imiyoboro y’amazi 35 000 mu 2025/2026 biteganyijwe ko uzarangira hakozwe ibilometero 665 by’imiyoboro y’amazi mishya.
Hazanasanwa imiyoboro y’amazi 162 yo mu bice byo mu cyaro yangiritse idakora hagamije ko abaturage babona amazi ahagije.