BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Muri Bugesera Umugabo yapfiriye ku Kagali

Muri Bugesera Umugabo yapfiriye ku Kagali

sam
Last updated: May 12, 2025 11:22 am
sam
Share
SHARE

Ku biro by’akagali ka Bihari mu murenge wa Ruhuha aho ni mu karere ka Bugesera, Ubwo hari mu gitondo cyo kucyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, hasanzwe umugabo bikekwa ko yiyahuye ariko abandi bakavuga ko yakubiswe n’Abanyerondo.

Uyu nyakwigendera Nkundiye Laurent mbere yuko yitaba Imana, mu ijoro ryakeye yagaragaye ari kumwe n’abakora irondo ry’umwuga ubwo bari bagiye kumufungira ku Kagari nyuma yuko hari aho yari ateje akavuyo inshuro ebyiri zose, aha akaba ariho bahera bavuga ko ashobora kuba yishwe n’inkoni yakubiswe n’Abanyerondo.

Uwamugira Marthe, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, yahamije iby’iyi nkuru y’incamugongo, aho yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyishe nyakwigendera cyakora nyuma y’iperereza ryahise ritangira akaba aribwo kizamenyekana.

Gitifu yagize ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera twayamenye tuyabwiwe n’abanyerondo bakoze mu ijoro ryakeye. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko iperereza ku rupfu rwe rigikomeje ahubwo gishobora kumenyekana nyuma ari uko rirangiye”.

Uyu nyakwigendera yari afite abana bane, ndetse akaba yabanaga n’umugore wa kabiri biturutse ku kuba uwa mbere yaramutanye abana barimo umwe muri bo wagiye kwibera mu Burundi, undi akaba aba kwa Nyirakuru.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyabihu: Abashumba batemanye umwe ahasiga ubuzima

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Kabiri cy’Abanyarwanda barenga 790 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR

2 Min Read
Mu Rwanda

Nyarugenge: Batawe muri yombi bazira kwiba imikufi mu imurikagurisha

2 Min Read
Mu Rwanda

Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho guta umwana we mu musarane  

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?