Munyenyezi Beatrice woherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu,ntiyaburanye mu bujurire bwe, kuko ubushinjacyaha bwashyizemo ibimenyetso bishya muri dosiye abunganizi be batari basuzuma.
Umwe mu bamwunganira mu mategeko Me Bruce Bikotwa , yabwiye urukiko ko hashize igihe kitageze ku byumweru bibiri ubushinjacyaha bushyize muri dosiye ibintu bitandukanye, birimo ibimenyetso bishya biri mu nyandiko byanditswe kuri paji zirenga 150.
Muri byo harimo abatangabuhamya bashya, harimo n’abongeye kubazwa mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere.
Yagize ati: “Bashyizemo impapuro twe tutari tuzi, ndetse n’indangamanota z’abiganye na Béatrice Munyenyezi twunganira none.”
Me Bruce Bikotwa wunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko impamvu ubushinjacyaha butanga zidafatika.
Ati: “Niba ari abatangabuhamya bo kurindirwa umutekano gusa ntibihabwe agaciro kuko byafatwa nko gutinza urubanza.”
Munyenyezi Béatrice aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu gihe uregwa ibi byaha abihakana avuga ko azira umuryango yashatsemo.