BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Munanira II: Bahangayikishijwe n’abajura bitwaza intwaro gakondo

Munanira II: Bahangayikishijwe n’abajura bitwaza intwaro gakondo

admin
Last updated: July 23, 2022 9:57 pm
admin
Share
SHARE

Uko iminsi yicuma, ni ko abajura bagenda biyongera, ahanini biterwa n’ubushomeri bwiyongereye mu rubyiruko.

Kuri Café de Nyakabanda basize bahamenaguriye amacupa y’ibikangisho

Mu Akagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, hakomeje guturuka abajura b’insoresore ziza kwambura abaturage bo muri ako Kagari n’abo mu Akagari ka Rwezamenyo mu Murenge wa Rwezamenyo.

Ni abajura baza mu bihe butandukanye kandi bakaza ku manywa y’ihangu bitwaje ibyuma, imipanga, amabuye n’amacupa ku buryo uwo bagezeho agira ubwoba akabaha ibyo bifuza we agakiza ubuzima.

Abaganiriye na UMUSEKE ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, bavuze ko aba bajura baje ahazwi nka Café de Nyakabanda mu ma Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro, bakambura telefone igendanwa umukobwa wari uhagaze ku cyapa ateze imodoka, maze abari aho bose bakwira imishwaro ndetse na saloon de coiffure ikorera kuri Café ihita ifunga kuko ba nyirayo batinyaga kugirirwa nabi n’ibyo bisambo.

Uwitwa Darius utanga serivise zo kubitsa no kubikuza amafaranga, yavuze ko aba bahungu baza bagera nko kuri barindwi kandi bakaza bahuranya uwo basanze.

Ati “Ubabonye nawe wakwiruka. Baza ari igikundi ku buryo iyo bakugezeho ubahereza ibyo bashaka barangiza bakiruka bakambuka basubira muri Munanira II.”

Yongeyeho ati “N’ubu mukanya bavuye bateragura amabuye, bambura umukobwa ndetse banamukubita ikintu mu rubavu hafi yo kumwica. Iyo baje hano twese turahunga.”

Undi witwa Abouba yagize ati “Baherutse kuza basanza abagenzi bari bategereje imodoka kugeza ubwo birutse. Icyo gihe nabwo bambuye telefone umukobwa bariruka. Iyo wibeshye ukabakurikira mu kizima bakugirira nabi.”

Amani nyiri saloon de coiffure iherereye kuri cyapa cya Café de Nyakabanda, nawe yahamije ko aba bajura bajya bahaza no ku manywa ku buryo iyo bababonye bihutira gukinga imiryango ngo hatagira ibyo bangiza.

Igikomeje kwibazwa, ni uburyo aba bajura baza gukora ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya umutekano ariko ubuyobozi bugakomeza kuryumaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira II, Habimana Jules, yabwiye UMUSEKE ko agiye gutabaza inzego z’umutekano mu Murenge kugira ngo hakazwe umutekano w’aha hantu.

Ati “Mu minsi ishize abana bitwaraga muri ubwo buryo bari bafashwe. Ubwo rero sinzi ahantu icyo gikundi kindi cyaba giturutse. Ubwo ngiye kuvugana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi budukuriye barebe ukuntu bakazwa umutekano.”

Yongeyeho ati “Birumvikana iyo bafite ibintu nk’ibyo buri muntu agira ubwoba. Reka dukore ibishoboka dufatanye n’inzego z’umutekano tubashakishe. Urumva abantu bameze gutyo baba bananyweye Ibiyobyabwenge ntacyo batinya.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abajura bitwara gutya bakunda kugaragara mu Midugudu ine yo muri aka Kagari, irimo Nkundumurimbo, Kamwiza, Kokobe na Mucyuranyana.

Mu minsi havuzwe abajura b’ahazwi nko muri Karabaye bambura abaturage ndetse bakabasaba umubare w’ibanga wabo kugira ngo bakure amafaranga kuri telefone.

Mbere y’uko inama ya CHOGM itangira, Unyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, nawe yavuze ko agace kitwa Karabaye hakunda kugaragaramo abajura ariko ashimangira ko bagiye kubakurikirana kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Yagize ati “Mu minsi yashize mbere ya CHOGM hari abo twafashe benshi tubajyana kwa Kabuga ariko ubu tugiye kongera kubashakisha tubashyikirize inzego zibishinzwe.”

Mu minsi ishize mu bice bitandukanye by’u Rwanda, humvikanye bamwe mu bajura bagiye biba bakanambura abaturage ndetse bakanabagirira nabi ariko hari n’ibisambo byagiye bihasiga ubuzima.

Bava muri Munanira II mu Mudugudu wa Nkundumurimbo bakambuka bajya kwambura abo muri Rwezamenyo ahazwi nko kuri Café de Nyakabanda
Iyo baje basiga buri wese yakutse umutima bitewe n’ibyo basiga bahakoze

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • M says:
    July 24, 2022 at 1:48 am

    Ubwo se Crack down ntacyo yumvamo Koko!!nibagire vuba murako gace haboneke agahenge!abo baginga ntabwo baziko mu Rwanda kubuza abandi umudendezo ari icyaha rwose gikomeye!

    Reply
  • lg says:
    July 24, 2022 at 6:44 am

    kurasa izo ngegera niwo muti abantu baza kumanwa ntibananira inzego zumutekano zibishobora na nijoro ibintu nkibi biratangaje kubyumva nubushobozo bwinzego zumutekano dufite ibaze kwambura kumanwa abantu bose bakiruka ahacururizwa hagafungwa mu Rwanda !! ndahamyako bipfira munzego zibanze zidakora zidatanga amakuru abantu bakwiye kujya batanga amakuru bakagira nubutwari bwo gutabarana abantu 7 ibyo bakwitwaza byose ntibananira abaturage bo mumidugudu 4.

    Reply
  • citoyen says:
    July 25, 2022 at 11:06 am

    Abo bumva bari kwivuruguta mu kihe gihugu ra? Aho ntawabashutse ko Nyakabanda ari muri RDC? Hari abo twizeye bazagikemura!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

1 Min Read
Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura irenze iteganyijwe kugeza ku wa 20 Ugushyingo

2 Min Read
Mu Rwanda

Huye: urujijo ku cyateye urupfu rw’ umusaza w’imyaka 72 wagaragaye ku muhanda yashizemo umwuka

1 Min Read
Mu Rwanda

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?