BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Feb 26, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

admin
Last updated: February 26, 2026 8:09 pm
admin
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya ko Muhayimana Claude yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukamukatira igifungo cy’imyaka 15.

Muhayimana yavukiye muri Perefegitura ya Kibuye mu 1961. Yamenyekanye cyane mu gihe yari umushoferi w’umushinga w’ubworozi bw’amafi ku Kiyaga cya Kivu n’uwa hoteli yari izwi nka ‘Guest House’ ku Kibuye.

Abatangabuhamya benshi babwiye urukiko ko Muhayimana yatwaye Interahamwe n’abajandarume mu gihe babaga bagiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye nko muri stade ya Gatwaro, Nyamishaba, mu kigo cya Saint-Jean no mu Bisesero.

Muhayimana n’abanyamategeko be bagaragaje ko uretse ubuhamya bumushinja, nta bimenyetso bihari bigaragaza ko yagize uruhare muri Jenoside, ariko abatanze ikirego babiteye utwatsi, bagaragaza ko ibyo ari ibinyoma.

Perezida w’umuryango CPCR uhagarariye abaregera indishyi akabana n’umwe mu bawushinje, Alain Gauthier, yagaragaje ko kuva iyi dosiye yafungurwa, Muhayimana yabeshye kenshi kandi ko ibinyoma bye ari byo bizatuma ahamywa ibyaha.

Gauthier yagize ati “Bwana Muhayimana ari kwishyingura mu binyoma byose yavuze kuva iyi dosiye yatangira. Mbona hari ubwo birakaza Perezida w’iburanisha, akamuhagama, ariko kandi umwanzuro w’urubanza ntumenyekana igihe kitaragera.”

Mu 2021, Muhayimana yahamijwe ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14. Ibyo byashingiye ku bimenyetso n’ubuhamya byagaragaje ko yatwaraga abicanyi mu gihe babaga bagiye kugaba ibitero ku Batutsi.

Urubanza rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 3 Gashyantare 2026. Abantu 51 barimo 34 bo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, abo ku ruhande rw’abaregera indishyi n’abashinjura Muhayimana ni bo batanze ubuhamya.

Biteganyijwe ko mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira uwa 27 Gashyantare ari bwo umwanzuro w’uru rubanza umenyekana nyuma y’umwiherero w’abacamanza n’inyangamugayo zarukurikiye kuva rutangira.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano…

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya…

Kenya yafunze ukekwaho kujyana abaturage bayo kurwanira u Burusiya

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya, zataye muri yombi umugabo ukekwaho kohereza abanyakenya 25…

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone…

Trump yasabye Netflix kwirukana umwe mu bayobozi bayo, imutera utwatsi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubuyobozi bwa Netflix imaze…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo

1 Min Read
Ubutabera

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

2 Min Read
Ubutabera

Umunyeshuri w’i Karongi akurikiranyweho gutema abarimu babiri

2 Min Read
Ubutabera

Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?