BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umugabo yakoze impanuka ihitana umugore we

Muhanga: Umugabo yakoze impanuka ihitana umugore we

admin
Last updated: January 12, 2023 10:29 am
admin
Share
SHARE
Ishimwe Alice wakoraga umwuga w’Ubucuruzi mu Mujyi wa Muhanga, yatahanye n’umugabo we mu modoka yabo, asohoka agiye gukingura igipangu cy’inzu, umugabo ntiyayobora neza imodoka igonga icyo gipangu kiramugwira ahita apfa.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yagonze igipangu kigwira Ishimwe arapfa

Impanuka yishe Ishimwe Alice yabaye saa mbili n’iminota 45  zijoro, mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Ishimwe Alice n’umugabo we bakoze impanuka bavuye ku kazi kuko bose bakorera mu Mujyi wa Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Hiace  ifite Plaque  RAE 42 T yari itwawe na Niyigena Patrick ubwo bari bageze ku irembo iwabo, Ishimwe Alice umugore we yavuye mu modoka ashaka gukingurira umugabo ngo yinjire mu rugo neza.

Niyigena Patrick yakoze rivasi ntiyayobora neza imodoka igonga igipangu kigwira umugore we arakomereka bikabije.

Habiyaremye avuga ko Ishimwe bamujyanye ku Bitaro i Kabgayi yitaba Imana batarahagera kubera ko yari yababaye cyane.

Ati “Umugabo we wari utwaye imodoka nawe yahungabanye gusa ari mu rugo iwe.”

Ishimwe Alice witabye Imana na Niyigena Patrick bakoze ubukwe taliki ya 24 Nyakanga 2022 .

Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize nibwo musaza wa Ishimwe wari umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Muhanga akaba ari nawe wareze Ishimwe yitabye Imana.

Urupfu rutunguranye rwa Ishimwe rwababaje benshi kuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bagiye bahererekanya amafoto n’ubutumwa bw’ihumure  bwihanganisha Umuryango wa Niyigena Patrick n’uwa Shimwe Alice.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yihanganishije Umuryango wagize ibyago.

Umurambo wa Ishimwe Alice uri mu Bitaro bya Kabgayi.

MUHIZI  ELISEE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
16 Comments
  • Adalbert says:
    January 12, 2023 at 10:58 am

    Rip

    Reply
    • kagisha says:
      January 13, 2023 at 12:09 pm

      Nihanganishije umugabo we.Ni ibyago bikomeye.Bavuga ko yali atwite.Ndabona benshi banditse ngo: Yakiriwe n’abamarayika,Alice ali mu ijuru,etc…Barabiterwa n’amadini yabo ababeshya ko upfuye aba yitabye Imana.Bitandukanye n’uko bible ivuga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Tujye twibuka ko bible isobanura ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

      Reply
  • Bosco says:
    January 12, 2023 at 11:37 am

    Pole sana Comrade

    Reply
    • Tobi says:
      January 12, 2023 at 11:48 am

      Aha niho mpita mbonerako nta heza hisi Patrick pole sana. RIP Ishimwe

      Reply
      • Anonymous says:
        January 13, 2023 at 10:45 am

        Imana imwakire

        Reply
  • NYIRABIRORI Marine Aline says:
    January 12, 2023 at 11:46 am

    Alice ruhukira mu Mahoro bambe
    Usanze musaza wawe Claude nawe ugiye vuba
    Abamarayika bakwakire

    Patrick nawe NYAGASANI amukomeze hamwe nimiryango yanyu yose

    Reply
  • Anonymous says:
    January 12, 2023 at 12:43 pm

    Uwomugabo agumekwihangana

    Reply
  • Kodo - Muhanga ICK says:
    January 12, 2023 at 2:31 pm

    Patrick pole sana ! RIP Ishimwe Imana ikwakire mubayo .

    Reply
  • BAHIRE Jean Marie Vianney says:
    January 12, 2023 at 4:00 pm

    Imana ikwakire mubamarayika bayo
    Patrick ukomeze kwihangana

    Reply
  • NGANJI says:
    January 12, 2023 at 4:47 pm

    Ko iyi title y’inkuru ntayikunze ra🤷🏻‍♂️

    #ChiefEditorial✍️

    R I P Alice be strong Mr PATRICK

    Reply
  • Habyarimana ,alephonse says:
    January 12, 2023 at 10:40 pm

    Uwo mubyeyi ,imana imwakire mubayo Amen?

    Reply
  • Emelence Kuramukobwa says:
    January 13, 2023 at 12:29 am

    Mana yacu gumya guhumuruza imitima yabawe! Imana irigutwara abayo bayitunganiye bityo Alice arimwijuru aheza ,Patric be strong imbaranga zimana zigukomeze ,ukomere mukwemera ! Alice Imana ikwakire iteka

    Reply
  • Athanase Harerimana says:
    January 13, 2023 at 8:23 pm

    Nyagasani akomeze abasigaye kandi Patrick nukuri imana ikomeze imuhe imbaraga no kwihangana. Natwe hano i Doha turabasabira mwisengesho.

    Reply
  • Th says:
    January 13, 2023 at 9:32 pm

    Imana ihe iruhuko ridashira Alice kdi twihanganishije Patrick muribibihe bimugoye

    Reply
  • Mukarusine Pelagie says:
    January 15, 2023 at 12:28 pm

    Mana yange,iyi nkuru irababaje pè! Uyu mugabo Imana imuhe gukomera kuko uru rupfu kugirango ruzamuvamo biragoye Imana imuhe hafi,imukomeze.

    Reply
  • Faustin says:
    January 16, 2023 at 1:46 pm

    Be strong Patrick isi tuyinyuramo nkabagenz

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?