BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Ubuzima bw’umubyeyi ukiri muto wihebye agashaka kwica umwana we no kwiyahura

Muhanga: Ubuzima bw’umubyeyi ukiri muto wihebye agashaka kwica umwana we no kwiyahura

admin
Last updated: November 2, 2022 3:49 pm
admin
Share
SHARE

Mujawayezu avuga ko ubuzima bushaririye yanyuzemo bwatumye afata icyemezo cyo kwica umwana yari atwite nyuma akabona kwiyahura.

Mujawayezu avuga ko yashatse kwica umwana yarangiza akiyahura ariko Imana ikinga ukuboko

Ni umugore muto utuye mu Murenge wa Shyogwe, mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, avuga ko avuka mu Muryango utishoboye.

Ubwo bushobozi buke bw’ababyeyi bwatumye umugabo wari ufite undi mugore, ariko we atabizi amubeshya ko ari ingaragu amwizeza ko agiye kumushaka akamugira umugore, amutera inda afite imyaka 19 y’amuvuko nk’uko abivuga.

Mujawayezu avuga ko akimara kubona ko atwite yegereye uwo mugabo amubwira ko adashobora kubyarira inda iwabo, cyane ko bitigeze bishimisha ababyeyi be yemera kumutwara, babana nk’umugore n’umugabo.

Ati “Yakodesheje akazu gatoya, aza kukansigamo arigendera asanga umugore we wa mbere. Ubuzima bwarankubise, ariko ndihangana ndera uwo mwana twabyaranye.”

Yavuze ko ibyo byose bimaze kumubaho, yabuze imbaraga zo gusubira iwabo kubera ko ibyamubayeho ababyeyi be batigeze babyakira, ahitamo kuguma muri ako kazu gatoya.

Muri ako kazu yari acumbitsemo nyuma haje undi musore amubwira ko agiye kumuhoza amarira bakabana nk’umugore n’umugabo.

Yavuze ko aho kuyamuhoza, ahubwo yamuteye agahinda kuko yafataga amafaranga yakoreye akayajyana mu nzoga bigera nubwo amuta.

Mujawayezu avuga ko yakomeje kwihanganira icyo kibazo, babyarana umwana wa mbere, yongeye gutwita inda nkuru yigira inama yo kwica uwo mwana, we wa mbere, ndetse akiyahuza ibinini by’imbeba.

Ati “Abakozi b’Umushinga bahamagaye abakobwa babyariye iwabo bababwira ko kubyara inda zitateguwe atari ryo herezo ry’ubuzima ubwo butumwa bundema agatima.”

Uyu munsi abana be babiri bari ku ishuri, n’uwa gatatu yari atwite ubwo yashakaga kwiyahura arahari kandi ameze neza.

Yavuze ko abonye Frw 300,000 yayagira igishoro, akabasha kuyaheraho agatera imbere, akarera abana be.

Umuyobozi w’Umushinga (Forum  Pour la Mémoire Vigilante) akaba n’impunzi yahungiye mu Rwanda

Ndayiragije Ferdinand, avuga ko mu bakobwa babyariye iwabo bashinzwe gukurikirana, benshi bari bafite ukwiheba basuzugura ubuzima harimo nka Mujawayezu.

Ati “Twasanze ari ngombwa ko dutanga umusanzu wo gufasha abo bakobwa babyariye uwabo, kububakamo icyizere no kurihira abana babo amashuri.”

Yavuze ko abana ba Mujawayezu na bagenzi be bazakura bakavamo abantu bakomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yasabye uyu mukobwa kwegera Ubuyobozi bw’Akagari kugira ngo bumufashe kubona inguzanyo ya Frw 100, 000 azishyura atanze inyungu ya Frw 2000 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ati “Hari amafaranga ya VUP yagenewe kuzamura abatishoboye, mu bijyanye n’ubukungu.”

Mujawayezu yasabye bagenzi be bahuje ibibazo kutiheba ahubwo bagaharanira kwivana muri ibyo bibazo.

Umuyobozi wa Forum Pour la Mémoire Vigilante mu Rwanda, avuga ko inyigisho batanga zimaze gutanga Umusaruro.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Hafashimana says:
    November 2, 2022 at 9:59 pm

    Amafaranga nibayamuhe areke imigambimibi,ark.harahomu Rwanda,abayobozi butugari barya ruswa baka,abatishoboye kugirango babasinyire kurayomafaranga ya vup:urugero abayobozi bomukarere kagakenke,cyane umurenge wa kamubuga,akagari ka rukore muze mwohereza,abanyamakuru bahagere,ark.iyo ubuyobobwamenyeko baraza,babagumisha kumurenge,akagari ka rukore bazagakurikirane ntabibyihishe,inyuma murakze.

    Reply
  • lg says:
    November 3, 2022 at 9:33 am

    akwiye gufashwa aliko ntaratunga na nihumbi 10 agashakako bamuha ibihumbi 300 ngo atiyahura !!il ko abikangisha ubwo yiyahuye yaba ahimye nde!!mureke uburaya

    Reply
  • Nsabimana says:
    November 5, 2022 at 10:22 pm

    Ibibazo bibaho arik niyihangane igihe nikigera azasubizwa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?