BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umusore utaramenyekana yasanzwe hafi y’umugezi yapfuye

Muhanga: Umusore utaramenyekana yasanzwe hafi y’umugezi yapfuye

admin
Last updated: October 16, 2022 1:14 pm
admin
Share
SHARE

Umurambo w’umusore utaramentekana watoraguwe hafi y’umugezi, birakekwa ko hari abamwishe bakahamujugunya.

Mu Karere ka Muhanga ni mu ibara ritukura

Inkuru y’umurambo w’uyu musore yamenyekanye kuri iki cyumweru taliki ya 16 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, ahagana saa kumi n’ebyeri n’iminota 35 z’igitondo.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko iyo nkuru y’urupfu rw’uyu musore yavuzwe n’abari baje kuvoma kuko ari bo bagiye bagahererekanya kugeza ubwo ubuyobozi butabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko  umukecuru ari we wabanje kubona uyu murambo nko muri metero 20 uvuye ku iriba riri hafi y’umugezi uhuza Umurenge wa Shyogwe n’uwa Nyamabuye, na we abibwira undi mukobwa.

Gitifu avuga ko uwo mukobwa yihutiye kubibwira umuhungu wari uje kuvoma, iyo nkuru igera ku buyobozi.

Ati: “Twajyanye n’inzego z’umutekano dusanga afite igikomere ku gutwi kw’iburyo, bikekwa ko abamwishe baje kuhamushyira bamuvanye aho bamwiciye kugira ngo bayobye uburari.”

Uyu musore ngo yari yambaye impuzankano z’ubururu, ubuyobozi butabaza abakora imirimo yo gukora amazi mu Mujyi, n’abakozi ba REG bakeka ko bashobora kuba bamuzi.

Nshimiyimana avuga ko barimo gushakisha amakuru kugira ngo abashe kumenyekana kuko nta byangombwa bimuranga bamusanganye.

Gusa avuga ko ari umusore uri mu kigero cy’myaka 30 na 35 y’amavuko.

Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo biganisha ku rupfu. Abasaba gufatanya n’inzego zitandukanye kwicungira umutekano kuko hari abarara bagenda bashaka kwiba no kwica.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Usabimana says:
    October 16, 2022 at 9:02 pm

    Ntibyoroshye muri iyiminsi nukwitwararika

    Reply
  • Usabimana says:
    October 16, 2022 at 9:02 pm

    Ntibyoroshye muri iyiminsi nukwitwararika

    Reply
  • Claire says:
    October 17, 2022 at 7:04 am

    Ubugome bumeze nabi

    Reply
  • Claire says:
    October 17, 2022 at 7:04 am

    Ubugome bumeze nabi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?