Umugabo w’i Muhanga wari umaze ibyumweru 3 ahigishwa uruhindu nyuma yuko aketsweho kwica umugore we akajya abeshya ko yagiye muri Uganda, yafashwe mu gicuku ubwo yari agiye mu rugo rw’uwo bikekwa ko ari inshoreke ye, anasanganwa udukingirizo yari yitwaje.
Ifatwa ry’uyu mugabo wari umaze iminsi 23 acitse, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wamubonye ava kuri moto ubwo yari agiye kwinjira mu rugo rw’umugore bikekwa ko ari inshoreke ye, ndetse ubwo bamufataga bakaba bamusanganye udukingirizo mu mufuka.
Yagize ati: “ Twamusanganye udukingirizo tubiri mu mufuka yari yitwaje.”
Bikorimana Emmanuel uyobora Akagari ka Gifumba kafatiwemo uyu mugabo, avuga ko abaturage bumvise moto igenda muri ayo masaha ya saa munani z’ijoro, bakagira amekanga, ari na bwo batahuye ko yari izanye uyu mugabo, bakaza gusanga koko ari we, ari na bwo yatabwaga muri yombi ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.Gitifu Bikorimana avuga ko ubu Ntaganzwa ari mu maboko y’inzego z’umutekano kandi ko aribyo bifuzaga.
Ntaganzwa Emmanuel bikekwa ko yasize yishe umugore we Mukashyaka Natalie taliki ya 20/10/2024 yorosa umurambo umwenda, ahisha abana be ko nyina yapfuye, ahubwo abakura ku ishuri abajyana mu murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza ari naho akomoka.