BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Ubuzima bushaririye bw’uwabyaye imburagihe agashyirwa mu gikoni

Muhanga: Ubuzima bushaririye bw’uwabyaye imburagihe agashyirwa mu gikoni

admin
Last updated: January 11, 2023 5:01 pm
admin
Share
SHARE
Manirakiza Claudette umukobwa wabyariye iwabo, avuga ko abayeho mu buzima bubi kuko no kubona ibimutunga we n’uwo yonsa bitoroshye.
Manirakiza Claudette avuga ko inzara igiye kumutsinda mu gikoni

Manirakiza Claudette w’Imyaka 17 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Birehe, Akagari ka  Gasharu mu Murenge wa Rongi, avuga ko yatewe inda afite imyaka 16 y’amavuko amaze kubyara bamushyira mu gikoni atangira guhangayika mu kubona ibibatunga.

Uyu mwangavu avuga ko yabuze umubyeyi we ( Maman) icyo gihe ngo yari afite imyaka 3 y’amavuko  we n’abavandimwe be 2 bakura mu buzima butoroshye kubera ko Se nta bushobozi yari afite bwo kubitaho kuko ari umukene ubarizwa mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe.

Manirakiza avuga ko aho amariye kubyara muka Se yavuze ko batabana mu nzu imwe kubera ko ntacyo yinjiza bamushyira mu gikoni kugira ngo yimenye muri byose.

Ati “Nabyaye kuya 01 Mutarama 2022  hashize amezi 7  bansaba ko njya mu gikoni nkazajya nitekera.”

Avuga ko kugira ngo abashe kubona ibyo arya we n’umwana we ahingira abaturage bakamuhemba ibyo kurya.

Ati “Hari igihe iminsi 3 ishobora gushira nta kazi mfite ngahangayikishwa no kubona icyo mpa umwana.”

Yavuze ko hari  ibiryo Umurenge uherutse guha Papa we amuha mironko 10 z’ibigori na mironko 5 z’ibishyimbo ubu byarashize.

Nsengimana Gérard Umubyeyi wa Manirakiza avuga ko icyo gikoni aricye kandi ibyo abasha kubona babisaranganya.

Ati “Nanjye nta mikoro mfite ariko ntabwo narya ngo nime umwana.”

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko  nta makuru bari bafite ko uyu mwana atuye mu gikoni usibye kumenya ko yabyariye iwabo ari muto ndetse uwamuteye inda agahita acika.

Ati “Kuba uyu mwana yarahawe inkono ye ngo yitunge ni ikibazo tutakwihanganira tugiye kugikurikirana kandi agomba guhabwa ibimutunga.”

Gitifu yavuze ko bagiye gushakisha uwamuteye inda kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Manirakiza wabyariye iwabo avuga ko iyo aciye iincuro ahabwa ibiryo ikibazo kikaba kubona ibyo umwana we anywa.

Yavuze ko iyo yakoreye abaturage bamuha ibijumba, ibishyimbo, amateke cyangwa ibirayi.

Nsengimana Oswald avuga ko Umurenge nta makuru bari bafite ko uyu mukobwa yashyizwe mu gikoni.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?