BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Muhanga: Serivisi zihabwa abaturage zazamutseho 6,5%

Muhanga: Serivisi zihabwa abaturage zazamutseho 6,5%

admin
Last updated: December 7, 2022 11:37 am
admin
Share
SHARE

Ubwo hagaragazwaga ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu Karere ka Muhanga, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ihihugu cy’Imiyoborere Kalisa Edouard avuga ko Serivisi zihabwa abaturage muri aka Karere zazamutseho 6,5% mu gihe cy’umwaka.

Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ihihugu cy’Imiyoborere Kalisa Edouard

Kalisa yavuze ko ibi babibonye mu bushakashatsi bakoze uyu mwaka wa 2022. Akavuga ko hakiri byinshi inzego z’ibanze zisabwa gukora bizatuma serivisi abaturage zirushaho kuzamuka.

Kalisa yavuze ko umwaka ushize, aka Karere ka Muhanga kari ku mwanya wa 25 ku rwego rw’igihugu, ubu kakaba kari ku mwanya wa 13 mu Gihugu.

Ati “Turasaba inzego zifite aho zihurira n’abaturage kutirara ngo zumve ko zigeze ku gipimo gishimishije ahubwo zigomba kumenya ko hakiri akazi ko gukora ku birebana no guha Serivisi nziza abaturage.”

Uyu Muyobozi yavuze ko imitangire mibi ya serivisi iboneka mu butaka, mu buhinzi mu bworozi no mubikorwa remezo.

Kalisa akavuga ko aha ariho bagomba gushyira imbaraga bafatanije n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo bagere ku ntego n’icyerekezo igihugu cyihaye ko mu mwaka wa 2024 serivisi zihabwa abaturage zizaba ziri ku gipimo cya 90%.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko nubwo hari intambwe bamaze gutera ariko bagifite urugendo rurerure rwo kugera kuri iyo ntego yo guha abaturage serivisi nziza bifuza ku rugero rwa 90%.

Kayitare yavuze ko hari urugero rwiza rw’abagize inzego z’umutekano bakwiriye kwigana kuko bo bamaze imyaka 5 abaturage babashima kubera kubaha serivisi nziza.

Yagize ati “Inzego z’Umutekano abaturage bashima tubana nazo umunsi ku munsi,, kubigana birashoboka kuko byinshi dukora turafatanya.”

Akomeza agira ati “Tugomba kugira ishyaka ryiza ryo gukora ibyo izo nzego zikora.”

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko muri aka Karere, abaturage 59% babwiwe nabi bagiye kwaka serivisi mu nzego z’ibanze.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko 40% by’abaturage bagiye basiragizwa bimwa serivisi bifuza.

Mayor Kayitare Jacqueline na Kalisa Edourd

MUHIZI ELISEE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Indushyi says:
    December 7, 2022 at 1:11 pm

    Nta serivisi nziza zijya ziboneka muri muhanga cyane cyane ibijyanye nibikorwa remezo mbwira na we ukuntu akarere kihandagaje kakajyana amashanyarazi I buramba kakayashyira kuri center de Sante no ku Madhuri gusa,ubu se uwazana kayitare mayor I kibyimba yavuga ko yaduhaye umuriro have na mobisol njyewe mbona yakagombye kuvaho kimwe nabi bayoboranye nabi bakavaho kuko nta cyo bamaze na kimwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

1 Min Read
Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura irenze iteganyijwe kugeza ku wa 20 Ugushyingo

2 Min Read
Mu Rwanda

Huye: urujijo ku cyateye urupfu rw’ umusaza w’imyaka 72 wagaragaye ku muhanda yashizemo umwuka

1 Min Read
Mu Rwanda

Gisozi :Mu ishyamba habonetse umurambo w’uwo bikekwa ko yishwe 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?