BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Polisi yashyikirije inzu 2 yubakiye abatishoboye

Muhanga: Polisi yashyikirije inzu 2 yubakiye abatishoboye

admin
Last updated: December 19, 2022 11:10 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yashyikirije inzu 2 yubakiye  umukecuru Mukankundiye Athanasie w’imyaka 75 na Muhawenimana Alphonsine.

Mukankundiye Athanasie w’imyaka 75 y’amavuko yashikirijwe inzu yubakiwe na Polisi

Izo nyubako Polisi yubakiye abatishoboye bazitashye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superintendent Mutembe B. Octave avuga ko ibi bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu babifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Uyu Muyobozi yasabye abubakiwe inzu kuzitaho no kuzifata neza kugira ngo zitangirika.

Supertendent Mutembe yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, bahaye abaturage umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Inzu twubakiye abatishoboye zirimo ibikoresho byose byo mu rugo kandi twamaze kuzibashyikiriza.”

Abahawe izo nzu bashimiye Ubuyobozi bwa Polisi kubera ko nta macumbi bari bari bafite, bemera ko bazazifata neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko mu mihigo y’Akarere harimo gutuza  neza abaturage badafite aho baba, bakazirikana ko  umuturage ariwe uri ku isonga.

Ati “Ndashimira Polisi, ndashimira ubufatanye  bwacu nabo kandi ndabizeza ko ibi bizfahoraho.”

Polisi ikaba imaze gutanga imirasire y’izuba ku 278 ku baturage bo mu Murenge Rugendabari, Mushishiro  na Nyarusange.

Supertendent Mutembe agahamya ko abo baturage bahawe  umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bakaba batangiye gucana.

Abubakiwe inzu bahawe n’ibiryo bizabatunga
Umukecuru Mukankundiye Athanasie avuga ko yishimiye kubona aho aba.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?