BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Kampani y’abashinwa igiye gutunganya imihanda ya Munyinya ku buntu

Muhanga: Kampani y’abashinwa igiye gutunganya imihanda ya Munyinya ku buntu

admin
Last updated: August 18, 2022 7:41 am
admin
Share
SHARE

Kampani y’Abashinwa yitwa Anjia prefabricated Construction Ltd yubakaga uruganda rutunganya sima, yemereye abatuye mu Mudugudu wa Munyinya kububakira imihanda ku buntu.

Imihanda iyo Kampani igiye gutunganya ifite uburebure bwa kilometero 2

Ni imihanda ifite ibirometero hafi bibiri (Km2), abahatuye babwiye UMUSEKE ko imihanda isanzwe yari imaze kwangirika ikagora abatwaye ibinyabiziga kuyikoresha baba abataha cyangwa abasohoka  muri uwo Mudugudu.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko  bagiranye ibiganiro n’abakorera iyi Kampani  babemerera gushyiramo imashini zo  gutunganya iyo mihanda, no kuyitsindagira ku buntu.

Ati: “Abahatuye na bo bemeye gutanga umusanzu wo kubaka za rigole, kandi ni igikorwa bashima.”

Bizimana yavuze ko  bazakomeza kuganiriza n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo aho kaburimbo itaragera, imihanda y’ibitaka iganayo bayikore muri ubu buryo kuko ingengo y’Imali y’Akarere yo gukora no gutunganya imihanda idahagije.

Ati: “Turifuza ko mu Mudugudu wa Kabeza n’ikindi gice cyo mu Mudugudu wa Munyinya byakorwa mu gihe cya vuba.”

Binyenzi Shadrack ukuriye  Komite ishinzwe ubukungu muri uwo Mudugudu,  avuga ko  biteguye gutanga ikiguzi cyose imiferegi itwara amazi izuzura itwaye.

Binyenzi avuga ko imihanda yinjira muri uyu Mudugudu  yari imaze kuzuramo ibyobo biterwa n’amazi y’imvura ndetse n’ava ku mabati y’amashuri aherereye haruguru y’Umudugudu.

Ati: “Ni amahirwe tugize yo kubana abashoramari badukorera imihanda ku buntu.”

Mu masezerano Kampani ya Anjia prefabricated Construction Ltd  yagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, yerekana ko iyi mihanda izuzura itwaye miliyoni 25Frw.

Iyi Kampani y’Abashinwa yatangiye kubaka uruganda rutunganya sima mu cyanya cy’inganda giherereye mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Uruganda ruzaha akazi Abanyarwanda bagera ku 1200, rukazuzura mu kwezi kwa Gashyantare 2023 rutwaye miliyoni 100 z’amadolari (arasaga miliyari 100Frw) nibura ruzajya rusohora toni miliyoni z’imifuka ya sima ku mwaka.

Kampani yitwa Anjia prefabricated Construction Ltd yatangiye kubaka imihanda mu Mudugudu wa Munyinya ku buntu
Imihanda Iyari isanzwe yatangiye kwangirika

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Robert Bond says:
    August 19, 2022 at 9:24 am

    Ntagihe Railla Odinga, adateza ibibazo, si ubwambege hi yamamaea acatsindwa agateza ibibazo, Rero narekeraho kuvangira Ruto

    ..

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?