BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Ifumbire y’ivu n’amaganga iratanga umusaruro ku bahinzi bayikoresha

Muhanga: Ifumbire y’ivu n’amaganga iratanga umusaruro ku bahinzi bayikoresha

admin
Last updated: August 4, 2022 8:04 pm
admin
Share
SHARE
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, baravuga ko ifumbire y’ivu n’amaganga bakoresha imaze kuzamura umusaruro ushimishije ku biihingwa beza.

Ifumbire y’amaganga n’ivu abahinzi bakoresho, bemeza ko byatanze umusaruro

Ibi aba bahinzi babivuze ubwo Umuryango ushinzwe kurwanya inzara mu Rwanda (Food for the Hungry Rwanda) wasozaga ibikorwa wari ufite muri uyu Murenge.

Mu ijambo aba bahinzi babwiye Ubuyobozi bw’uyu Muryango n’inzego z’Akarere bavuga ko bigishijwe uburyo bwiza bwo gufumbira ibinyabisogwe bakoresheje amaganga y’amatungo borora n’ivu bikaba bimaze gutanga umusaruro mwiza  kuva mu mwaka wa 2016 kugeza uyu munsi.

Uwamahoro Rosette umwe muri aba bahinzi,  avuga ko muri iyi myaka uyu muryango umaze ukorera muri uyu Murenge, usize umubare munini w’abahinzi bamaze gusobanukirwa n’ akamaro ko gukoresha ifumbire y’amaganga n’ivu bakoresheje uburyo bw’Imana nkuko babyita.

Ati “Ubu buryo  duharura ubutaka utabanje gucukura cyane, tukabona gushyiramo imbuto twarangiza tugashyiramo ifumbire y’amaganga n’ivu.”

Uwamahoro yavuze ko ubu buryo kandi butandukanye n’ubusanzwe kuko  batera imbuto ku murongo nta bucucike bubayeho.

Nyiramakuba Concessa yabwiye UMUSEKE ko mu bindi byiyongera kuri iyi fumbire y’amaganga n’ivu harimo n’imiti ya Kinyarwanda basimbuza ituruka hanze yica udukoko.

Ati “Imiti dukoresha ni umubirizi, umuravumba, urusenda n’umwenya.”

Nyiramakuba yavuze ko ku buso butoya bahingaho, basarura byinshi kandi bitabasabye ingufu zihambaye.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FH mu Rwanda Alice Kamau avuga ko ubumenyi bahaye abatuye uyu Murenge, butazasubira inyuma nubwo umuryango ushoje ibikorwa byawo.

Ati “Ibyo twagezeho mu buhinzi mu burezi tubikesha abaturage n’inzego z’ibanze turizera ko bizakomeza.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko  umusaruro abahinzi bagezeho, wigaragaza kuko bawumurikiye abaturage bagenzi babo.

Ati “Twebwe tubigenzurira ku musanzu wa mutuweli  batanga buri mwaka.”

Usibye ibikorwa by’Ubuhinzi, muri uyu Murenge wa Cyeza Umuryango FH Rwanda wubatse ibyumba 16  by’amashuri abanza n’icyumba 1 cy’irerero.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert hamwe na Gitifu w’Umurenge wa Cyeza Gakwerere Eraste
Nyiramakuba Consessa avuga ko usibye ifumbire y’amaganga n’ivu bakoresheje n’imiti y’Ikinyadwanda yica udusimba mu myaka.
Uwamahoro Rosette umwe muri aba bahinzi yavuze ko ubumenyi bahawe bujyanye no kunoza ubuhinzi bwatumye bahashya inzara
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FH mu Rwanda Alice Kamau ahamya ko ibikorwa basize muri uyu Murenge bitazasubira inyuma.
MUHIZI ELISÉE  / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?