BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Babangamiwe n’amanegeka batejwe na rwiyemezamirimo

Muhanga: Babangamiwe n’amanegeka batejwe na rwiyemezamirimo

admin
Last updated: September 8, 2022 5:05 pm
admin
Share
SHARE
Abatuye mu Mudugudu wa Nyagacyamu, mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, baravuga ko Rwiyemezamirimo wakoraga umuhanda yabasize mu manegeka kuko yasubitse imirimo yo kuwukora.
Bavuga ko babangamiwe no gutaha mu ngo zabo kubera ko Rwiyemezamirimo yasubitse imirimo yo gukora umuhanda

Abataha muri uyu Mudugudu wa Nyagacyamu barimo abafite ibinyabiziga n’abanyamaguru bavuga ko babangamiwe n’isubikwa ry’imirimo yo gukora umuhanda wa Kaburimbo kuko kubona inzira ibinjiza mu ngo zabo bitoroshye.

Uwamahoro Alphonse umwe muri abo baturage, avuga ko mu bahafite ibinyabiziga nta muntu numwe wahirahira ngo ahanyuze imodoka ye.

Uwamahoro yavuze ko usibye abatwara ibinyabiziga bagowe no kuhanyuza imodoka zabo,  kuko n’abanyamaguru bibavuna kurira imikingo miremire iri hafi n’amarembo y’inzu zabo.

Ati “Ufite imodoka aremera akayisiga ahandi, akaza n’amaguru.”

Uyu muturage yavuze ko hagiye gushira amezi 2 Kampani yakoraga uyu muhanda ihagaz , kandi bakaba batazi impamvu yaba yarateye isubikwa ry’imirimo.

Cyakora Uhagarariye Kampani y’abashinwa yatsindiye isoko yo gukora uyu muhanda ntabwo yashoboye kuboneka.

Cyakora bamwe mu bakora muri iyo Kampani bavuze ko mu masezerano bagiranye n’Akarere ka Muhanga  asaba ko bagombaga kubanza kwishyura amafaranga yo kwimura ibikorwaremezo birimo ibitembo by’amazi, insinga z’amashanyarazi ndetse n’abafite inzu ziri mu muhanda bakeneye ingurane.

Abafite ibinyabiziga bahisemo kubiparika ahantu kure

Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka,  ibikorwaremezo, n’imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore  avuga ko kuba bahagaze byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatumye imashini zitashobora gukora.

Nzabonimpa yavuze ko hari n’amasezerano yo kwimura ibyo bikorwaremezo babanje kunoza.

Ati “Hamaze gusinywa amasezerano hagati ya Rwiyemezamirimo na WASAC, na REG yo kwimura ibikorwaremezo harimo gushakwa ibikoresho kugira ngo imirimo isubukurwe.”

Yavuze ko izo mbogamizi zose zigiye kuvaho mu minsi ya vuba.

Uyu Muyobozi yavuze ko bagiye gusaba Rwiyemezamirimo korohereza buri muturage kubona uburenganzira bw’inzira igana kuri buri rugo rw’umuturage.

Akarere ka Muhanga kavuga ko muri uyu Mujyi hagiye gukorwa imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 6, 5 hakiyongeraho za ruhurura 2, ibi bikorwaremezo bizuzura bitwaye miliyari zirenga 6 z’amafaranga y’uRwanda.

Nta nzira Rwiyemezamirimo yigeze asiga imbere y’amarembo
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?