BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Babangamiwe n’amanegeka batejwe na rwiyemezamirimo

Muhanga: Babangamiwe n’amanegeka batejwe na rwiyemezamirimo

admin
Last updated: September 8, 2022 5:05 pm
admin
Share
SHARE
Abatuye mu Mudugudu wa Nyagacyamu, mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, baravuga ko Rwiyemezamirimo wakoraga umuhanda yabasize mu manegeka kuko yasubitse imirimo yo kuwukora.
Bavuga ko babangamiwe no gutaha mu ngo zabo kubera ko Rwiyemezamirimo yasubitse imirimo yo gukora umuhanda

Abataha muri uyu Mudugudu wa Nyagacyamu barimo abafite ibinyabiziga n’abanyamaguru bavuga ko babangamiwe n’isubikwa ry’imirimo yo gukora umuhanda wa Kaburimbo kuko kubona inzira ibinjiza mu ngo zabo bitoroshye.

Uwamahoro Alphonse umwe muri abo baturage, avuga ko mu bahafite ibinyabiziga nta muntu numwe wahirahira ngo ahanyuze imodoka ye.

Uwamahoro yavuze ko usibye abatwara ibinyabiziga bagowe no kuhanyuza imodoka zabo,  kuko n’abanyamaguru bibavuna kurira imikingo miremire iri hafi n’amarembo y’inzu zabo.

Ati “Ufite imodoka aremera akayisiga ahandi, akaza n’amaguru.”

Uyu muturage yavuze ko hagiye gushira amezi 2 Kampani yakoraga uyu muhanda ihagaz , kandi bakaba batazi impamvu yaba yarateye isubikwa ry’imirimo.

Cyakora Uhagarariye Kampani y’abashinwa yatsindiye isoko yo gukora uyu muhanda ntabwo yashoboye kuboneka.

Cyakora bamwe mu bakora muri iyo Kampani bavuze ko mu masezerano bagiranye n’Akarere ka Muhanga  asaba ko bagombaga kubanza kwishyura amafaranga yo kwimura ibikorwaremezo birimo ibitembo by’amazi, insinga z’amashanyarazi ndetse n’abafite inzu ziri mu muhanda bakeneye ingurane.

Abafite ibinyabiziga bahisemo kubiparika ahantu kure

Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka,  ibikorwaremezo, n’imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore  avuga ko kuba bahagaze byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatumye imashini zitashobora gukora.

Nzabonimpa yavuze ko hari n’amasezerano yo kwimura ibyo bikorwaremezo babanje kunoza.

Ati “Hamaze gusinywa amasezerano hagati ya Rwiyemezamirimo na WASAC, na REG yo kwimura ibikorwaremezo harimo gushakwa ibikoresho kugira ngo imirimo isubukurwe.”

Yavuze ko izo mbogamizi zose zigiye kuvaho mu minsi ya vuba.

Uyu Muyobozi yavuze ko bagiye gusaba Rwiyemezamirimo korohereza buri muturage kubona uburenganzira bw’inzira igana kuri buri rugo rw’umuturage.

Akarere ka Muhanga kavuga ko muri uyu Mujyi hagiye gukorwa imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 6, 5 hakiyongeraho za ruhurura 2, ibi bikorwaremezo bizuzura bitwaye miliyari zirenga 6 z’amafaranga y’uRwanda.

Nta nzira Rwiyemezamirimo yigeze asiga imbere y’amarembo
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?