BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Mu Rwanda hatangiye gukorehwa amavuta y’imodoka adahumanya ikirere

Mu Rwanda hatangiye gukorehwa amavuta y’imodoka adahumanya ikirere

admin
Last updated: October 29, 2022 3:34 pm
admin
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030. Ibi kugira ngo bizagerweho, birasaba uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye. Imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iri mu bihumanya ikirere, bikaba kimwe mu bihangayikishije, dore ko n’umubare w’ibinyabiziga ukomeza kwiyongera mu Rwanda.

Vivo Energy Rwanda ivuga ko amavuta yayo adahumanya ikirere

Uko kwiyongera kw’ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, iyi ikaba ari yo mpamvu hatekerezwa ubundi buryo bwakoreshwa ku binyabiziga budahumanya ikirere.

Vivo Energy Rwanda, ni bamwe mu bashoramari bafashe iya mbere mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye, bazana mu Rwanda amavuta y’ibinyabiziga aboneka kuri sitasiyo za Engen azwi nka ‘Engen EcoDrive’ azwiho kuba ibinyabiziga byayakoresheje bitohereza mu kirere imyuka ihumanya.

Saibou Coulibaly, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, yavuze ko mu Rwanda ari ho ha mbere batangirije ikoreshwa ry’aya mavuta.

Yagize ati “Engen EcoDrive izafasha abayikoresha kubona itandukaniro mu bwiza bagereranyije n’andi bajyaga bakoresha. Aya mavuta akoze mu buryo afasha ibinyabiziga gukoresha lisansi na mazutu nkeya, atuma moteri igira isuku kandi akayirinda kwangirika.”

Yakomeje avuga ko  ayo  mavuta atuma ikinyabiziga gikoresha lisansi cyangwa mazutu nkeya.

Ati “Atuma kandi moteri ihora yogeje, bityo igahorana imbaraga, bityo ntinywe cyane.  Ayo mavuta anarinda umugese mu byuma byo mu binyabiziga. Aya mavuta ya Engen EcoDrive ngo bisaba ko ikinyabiziga kiyakoresha kitayasimburanya n’ayandi kugira ngo adatakaza umwimerere bikaba byatuma atagirira akamaro ikinyabiziga uko gikwiye.”

Saibou Coulibaly, Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda

Kompanyi ya Vivo Energy ifite icyicaro gikuru i London mu Bwongereza.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, aherutse kuvuga ko imikoranire n’abafatanyabikorwa mu kwihutisha izi ngamba bizafasha u Rwanda kugira ikirere kidahumanye, bityo bifashe no mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Dr. Jean Chrysotome Ngabitsinze, yashimye kompanyi ya Vivo Energy Rwanda ku bw’icyo gikorwa cyo gutangiza mu Rwanda gukoresha amavuta ya Engen EcoDrive.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’ingenzi ku bakoresha ibinyabiziga mu Rwanda kuko bizafasha abaguzi gukoresha amafaranga make, kandi bikagabanya n’imyuka yangiza ikirere.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we yashimye umusanzu wa Vevo Energy ku isoko ry’u Rwanda, avuga ko ikoreshwa ry’amavut ya Engen EcoDrive bihura neza n’intego z’u Rwanda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ayo mavuta agura 1580 kuri litiro, akaba aboneka kuri sitasiyo za Engen hirya no hino mu gihugu. Ubwo kuyakoresha byatangizwaga ku mugaragaro, abamotari bari ahabereye iki gikorwa baganirijwe ku bwiza bwayo, bayishimiye biyemeza kuyakoresha, banahabwa lisansi ku buntu, litiro eshatu kuri buri wese.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Jjado says:
    October 29, 2022 at 7:56 pm

    Aba batypes ubu ntibabeshya?

    Reply
  • Mugisha says:
    October 29, 2022 at 8:24 pm

    ibyo bintu birasanzwe byabanje kuzanwa na Rubis mu izina rya Ultra-Fuel bimaze amezi arenga 6, ikindi muvuze ngo amavuta benshi twumvise amavuta bashyira muri moteur kandi nyamara ni essence iba yavanzwemo amavuta(sinzi rwose uko bikorwa) noneho bakabiguha nka essence bisanzwe.

    Reply
    • Mabuye Makoro says:
      October 30, 2022 at 7:38 am

      N’UBUNDI UWANDITSE IYI NKURU YABIVANGAVANZE ABIGIRA AGATOGO. IBINTU BYO KUVUGA NGO “AMAVUTA” USHAKA KUVUGA “ESSENCE CG MAZUTU” SINZI UWABIZANYE ICYO YARI AGAMIJE. IMODOKA INYWA ESSENCE CG MAZUTU. ARIKO MOTERI YAYO ISHYIRWAMO AMAVUTA. AMAVUTA ASHYIRWA MURI MOTERI NTAHO AHURIRA N’IMYUKA ISOHOKA MU MODOKA IYO YATSE. IYI NGIRWA NKURU SINZI “AMAVUTA” ISHAKA KUVUGA.

      Reply
  • Clauzu says:
    October 30, 2022 at 6:21 pm

    Ni ubumenyi buke kubijyanye n’icyo mwansika ho cyangwa, nategereje ko mbona agacupa k’amavuda ndaheba ahubwo nkabona ituyau ya pompe ya essance ,

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?