Umuyobozi w’amashami y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), SP Ashimirwe Japhet, yatangaje ko gifite gahunda yo gutangira gupima uturemangingo ndangasano tw’ibimera n’inyamaswa mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Ubusanzwe RFI isanzwe ipima uturemangingo ndangasano (ADN) tw’abantu hagamijwe ahanini gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso.
Mu bikorwa byo kumenyekanisha serivisi za RFI byabereye mu Karere ka Bugesera tariki ya 28 Ukwakira 2025, SP Ashimirwe yagize ati: “Mu gihe cya vuba dutekereza kuzapima DNA itari iy’umuntu hagamijwe nko kugira ububiko bw’ibimera dufite bishobora kwangizwa kugira ngo tubibungabunge.”
Yakomeje ati: “Tuzakora kandi n’ububiko bw’ibimera dufite harimo ibivura n’ibishobora kugira ingaruka ku muntu bikaba byamwica nka Rwiziringa. Dushaka kubigira mu bubiko bwacu kugira ngo mu gihe byakoreshejwe mu byaha nko gukuramo inda cyangwa nk’ibiyobyabwenge, tubashe kubimenya, dukore isuzuma kugira ngo hatangwe ubutabera dukurikije ibyabaye.”
Yavuze ko uretse ibyo bimera, bateganya no kuzatangira kubika ADN z’inyamaswa zirimo amatungo n’ziba ku gasozi mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kubirinda kwangirika.
Ati: “Dushaka kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nko mu mapariki cyangwa ahandi dufite inyamaswa zikumiriye zitemerewe gusagarirwa. Hari nk’ingagi mu Birunga, no muri Pariki y’Akagera hari inyamaswa zitandukanye ujya usanga zisagarirwa na ba rushimusi bashaka kuzigurisha, ari inyama cyangwa kuzishimuta bakazigurisha ahandi.”
“Iryo shami ryajya rifasha mu gihe ukekwa dusanze hari nk’ikizinga cy’amaraso afite ku ishati akaba ashobora kwisobanura avuga ko asanzwe abaga ihene aho atuye wenda atari byo. Gupima utwo turemangingo ndangasano bizajya bidufasha mu kumenya mu by’ukuri amaraso ari ku mwenda we inyamaswa yaturutseho, bitange umusanzu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”
SP Ashimirwe yasobanuye ko RFI iteganya kujya ipima abakora siporo mu buryo bw’umwuga kugira ngo hamenyekane niba ingufu batazikomora mu bitera ngufu bafata, aho kuba imbaraga karemano.
Yavuze ko ubu ubushobozi bwo kubikora buhari, ko ahubwo batangiye gusaba uburenganzira mu nzego bireba kandi ko mu gihe bizaba bikunze, bizaba ari igisubizo muri Afurika yose kuko nta handi biri kandi bikenerwa.
RFI yatangiye mu 2018 icyitwa labotarwari y’igihugu. Itanga serivisi umunani zirimo gupima ADN z’abantu,ingano ya ‘alcohol’ mu maraso, gupima ibinyabutabire n’inyandiko zigibwaho impaka.
					