BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rya Billard risoza umwaka

Mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rya Billard risoza umwaka

admin
Last updated: December 25, 2022 11:27 am
admin
Share
SHARE

Abakinnyi bakomeye mu mukino wa Billard bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bagiye guhurira mu irushanwa rimwe rizasoza uyu mwaka aho batatu ba mbere bazahiga abandi  bazahabwa ibihembo birimo amafaranga, ibikombe n’imidali.

Irushanwa rigiye kuba ni irisoza uyu mwaka wa 2022

Umukino wa billard ni umwe mu mikino ikinirwa ku meza, akenshi ugakinirwa mu tubari, abantu bari gusoma agacupa, ukunzwe n’abantu benshi mu Rwanda ariko ugasanga bamwe bumvako ari uwo kwidagadura cyane ku bantu baba bagiye gusoma ako gacupa mu kabari.

Muri uyu mwaka hagiye haba amarushanwa atandukanye muri uyu mukino gusa kuri iyi nshuro hagiye kubaho umukino usoza uyu mwaka aho uzahuriramo n’ibyamamare bitandukanye muri uyu mukino harimo abagiye bahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubushinwa.

Biteganyijwe ko hazahembwa abakinnyi batatu ba mbere. Uzegukana irushanwa azahabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu, uwa kabiri ijana, uwa gatatu ahabwe ibihumbi 50frw harimo ibikombe n’imidali.

Abashaka guhatana muri uyu mukino, baba abasore cyangwa inkumi bagomba kwiyandikisha bakishyura  Frw 10 000.

Iri rushanwa rizaba taliki ya 29 na 30 Ukuboza, 2022 ribere i Remera ahazwi nko muri Deep Lounge.

Desire Habimana wateguye iri rushanwa avuga ko yabikoze kugira ngo abafite impano muri uyu mukino bibagirire akamaro.

Yongeraho ko abakinnyi bitwara neza muri uyu mukino bituma bazamura urwego rwabo rw’imikinire bakazahangana kandi bagatsinda abo bazahura mu mikino mpuzamahanga.

Ati “Impamvu y’iri rushanwa ni ukugirango abafite impano muri uyu mukino nabo bibagirire akamaro mu buryo bumwe ku buryo ni rikomeza kwaguka hazabaho no guserukira igihugu buri mwaka mu marushanwa mpuzamahanga.”

Billard ni umukino wakomotse i bwami

Abanyamateka bavuga ko umukino wa billard wamenyekanye cyane ibwami mu Bufaransa ubwo bwategekwaga n’umwami Louis XI( 1461-1483).

Waje kumenyekana kandi uramamara cyane ubwo u Bufaransa bwategekwaga n’umwami Louis XIV wari umunyagitugu ariko agakunda amajyambere.

Mu Bwongereza n’aho baje kuwumenya barawukunda uhinduka umukino w’abasilimu bakinira ahantu banywa agakawa.

Uko imyaka yahitaga indi igataha, ni ko ababaji babazaga ameza yo gukinira ho billard meza  kandi aconze neza kurushaho.

Ubwo ni ko n’udupira ndetse n’inkoni za billard zakorwaga neza kugira ngo zishobora kuboneza ku gapira no mu kanogo.

Ku ikubitiro, udupira twa billard twabaga tubumbwe mu ibumba, ahandi bakadukora mu biti baburungushuye. Abakire bo bakoraga udupira twa billard mu mahembe y’inzovu.

Kugeza n’ubu kandi billard iracyari umukino w’abasilimu bahuriye mu kabari basoma icupa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?