BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Mu mezi icyenda ashize ibiza byahitanye abantu 137 – MINEMA

Mu mezi icyenda ashize ibiza byahitanye abantu 137 – MINEMA

admin
Last updated: September 17, 2022 1:04 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, yatangaje ko muri uyu mwaka abantu 137 bamaze guhitanwa n’ibiza bitandukanye, babiri baburiwe irengero.

Ifoto yafashwe mu Murenge wa Kirimbi mu Kararere ka Nyamasheke, ubwo ibiza bycaga abantu 6 bo mu miryango ibiri hari muri Mata 2022 (Archives)

Ibiza byagiye biba birimo imyuzure, kugwirwa n’ibirombe, inkuba n’ibindi byakomereje abantu 272.

Hamaze igihe hirya no hino mu gihugu hagaragara imvura nyinshi, igatwara ubuzima bwa bamwe, amatungo, ubutaka n’ibikorwaremezo bikangirika .

Raporo ya Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, UMUSEKE wabonye iva ku itariki ya 01 Mutarama ikagera ku 03 Nzeri, 2022, igaragaza ko inzu 2,913 zasenyutse kubera Ibiza, ubutaka bungana na hegitare 1,540 bwaratwawe.

Hegitare 73 z’amashyamba zaratwawe, inka 50 zarapfuye, andi matungo 57 na yo yarapfuye. Ibiza byasenye ibyumba by’amashuri 261, ikigo nderabuzima, binangiza imihanda 60.

Minisiteri y’Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko insengero 12, ibiraro 52, inzu z’ubuyobozi 17 na bo byangijwe n’ibiza.

Ibiza byangije umuyoboro w’amazi, amapoto y’amashanyarazi 55, amasoko abiri, n’inganda enye.

Uturere twa Nyamasheke, Rutsiro, na Muhanga ni two twibasiwe cyane n’ibiza kuko muri buri karere muri utu, ibiza byahitanye nibura abantu 11.

MINEMA igira Abanyarwanda inama yo kwimuka by’agateganyo ahantu hateza akaga, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gufata amazi y’imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege,  guca imirwanyasuri n’inzira z’amazi, no gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro.

Minisiteri kandi isaba abantu kuzirika ibisenge hakoreshejwe imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n’igiti giteyeho amabati kandi abafite ibinyabiziga bakirinda kunyura mu mihanda irimo amazi menshi, ndetse n’afite umuvuduko ikabije bakawugabanya.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Pingback: Musanze: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 56, abana 3 barakomereka – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

4 Min Read
Mu Rwanda

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

4 Min Read
Mu Rwanda

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

2 Min Read
Mu Rwanda

Huye: Guverineri na Polisi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?