Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo , i Maputo mu Murwa mukuru wa Mozambique hakozwe imyigaragambyo ikomeye yabiganjemo urubyiruko rushyigikiye umukandida wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Venâncio Mondlane.
Ubukana bwayo bwatumye icyambu gihuza Mozambique na Afurika y’Epfo cya Lebombo gifungwa.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko ibintu nibisubira mu buryo ari bwo kiriya cyambu kizongera kuba nyabagendwa.
Iki cyambu gifunzwe nyuma yuko u Rwanda rutangaje ko amasade yarwo iri i Maputo yabaye ifunze mu minsi ibiri ndetse rugasababa Abanyarwanda bakorera muri kiriya gihugu cyane cyane abo mu Murwa mukuru, Maputo, kwigengesera.
Iyi myigaragambyo kandi yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, n’imipaka imwe n’imwe irafungwa.
Ibi byagarutsweho n’ Amb Olivier Nduhungirehe ubwo yaganiraga na RadioTV 10 ku mubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Yagize ati: “Twagiriye inama Ambasade yacu kuba ifunze muri iyi minsi ibiri, ndetse twanasabye Ambasaderi wacu kugira inama Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi yo kudafungura amaduka yabo, kuko ngo uyu munsi wa kane abigaragambya bavuze ko ari uwo guhindura ubutegetsi ”.
Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 18 nk’uko byatangajwe n’Umuryango Human Rights Watch kandi hari impungenge ko bashobora kwiyongera.