BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Mozambique n’u Rwanda byakuyeho visa ku baturage bafite “passports”

Mozambique n’u Rwanda byakuyeho visa ku baturage bafite “passports”

admin
Last updated: October 21, 2022 11:58 am
admin
Share
SHARE

U Rwanda na Mozambique bikomeje kujya kure mu bijyanye n’umubano, ibihugu byombi byiyemeje gukura visa, ku baturage babyo bafite passports bashaka kujya muri buri gihugu.

Minisitiri Arsénia Massingue ku ruhande rwa Mozambique, na Dr Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda bahererekanya amasezerano yasinywe

Amasezerano ajyanye na byo yasinyiwe i Kigali ku wa Kane tariki 20 Ukwakira, 2022.

Ku ruhande rwa Mozambique hari Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Arsénia Massingue naho u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Amasezerano yasinywe akuriraho viza (visa) ku bagenzi ba buri gihugu bafite impapuro z’inzira (passports) z’ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe na ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ngo “Ni mu rwego rwo guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi.”

Nyuma yo gusinya ariya masezerano, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Mozambique Arsénia Massingue yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru

Ibiganiro byabo byabaye ku wa Kane.

U Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kisilamu, byari byayogoje Intara ya Cabo Delgado kuva mu 2017.

Nyuma y’umwaka ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zifatanyije n’iz’iki gihugu zirukanye ibyihebe, zifata uduce byari byarigaruriye ndetse zisubiza abaturage mu buzima busanzwe.

Bamwe mu baturage baherutse kubwira TV5 Monde ko bifuza kuba mu Rwanda nyuma y’uko ingabo zarwo zongeye kubasubiza ibyishimo n’umudendezo.

Ubwo amasezerano yasinywaga
Intumwa za buri gihugu zari muri uyu muhango
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Mozambique Arsénia Massingue yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?