BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Mozambique: Icyambu cya Mocimboa da Praia cyafunguwe ku mugaragaro  

Mozambique: Icyambu cya Mocimboa da Praia cyafunguwe ku mugaragaro  

admin
Last updated: November 29, 2022 6:28 pm
admin
Share
SHARE

Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia muri Mozambique cyongeye gufungurwa ku mugaragaro, nyuma y’imyaka irenga ibiri kidakoreshwa kubera ibikorwa by’iterabwoba.

Ubwato bw’imizigo bukaba bwakiriwe kuri iki cyambu cya Mocimboa da Praia

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Ugushyingo 2022, nibwo cyafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, nyuma yo kongera gusanwa.

Iki cyambu cy’ubucuruzi kiri ku nyanja y’u Buhinde, cyari kimaze imyaka irenga ibiri gifunze kubera cyari cyarabohojwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah, ibintu byatumye ibikorwa byahakorerwaga bihagarara.

Gifunguwe nyuma y’uko ibi byihebe byirukanywe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, ibintu byatumye muri aka gace kagarukamo ituze, abaturage bari baravuye mu byabo bakagarurwa mu buzima busanzwe ndetse bakomeza imirimo yo kwiteza imbere no kwiyubaka.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo ubwo yafunguraga iki cyambu, yashimiye byimazeyo ubufatanye bw’ingabo zagaruye umutekano muri aka gace ka Mocimboa Da Praia byatumye iki cyambu cyongera kuba nyabagendwa.

Gufungura ku mugaragararo iki cyambu bikaba byari byitabiriwe n’izindi nzego, harimo abakoresha amato yikorera imizigo azajya akoreshwa n’abaturage bo muri aka gace ndetse n’ibindi bice.

Icyambu cya Mocimboa da Praia ni kimwe mu bikorwaremezo bikoreshwa mu kugeza ibintu birimo ibicuruzwa mu turere two mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado, muri Werurwe uyu mwaka, Guverineri Valige Tauabo yari yahasuye ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Total Energy muri Mozambique, Maxime Rabilloud, mu rwego rwo kurebera hamwe uko cyakongera gukoreshwa.

Mocimboa da Praia ni kame mu gace gakungahaye ku bucukuzi bwa peterole, dore ko sosiyete y’Abafaransa ya Total Energy yari ihafite ibikorwa nabyo byari byarahagaritswe n’ibikorwa by’iterabwoba, gusa ingabo z’u Rwanda ubwo zagera muri iki gihugu ni hamwe muho zigaruriye bwa mbere.

Muri Kanama 2021, nibwo Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga yemeje ko icyambu cya Mocimboa da Praia cyabohojwe n’ingabo z’u Rwanda. Ni nyuma y’ukwezi kumwe izo ngabo za mbere 1000 za RDF zigeze muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia cyongeye gukora
Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo niwe wafunguye ku mugaragaro iki cyambu
Icyambu cya Mocimboa da Praia kikaba cyari kimaze imyaka irenga ibiri kidakora

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • hafashimana frederick says:
    November 29, 2022 at 9:19 pm

    reka turebekowenda ibinu byakururuka pe!

    Reply

Leave a Reply to hafashimana frederick Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?