BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > MONUSCO yasobanuye uko abaturage batwitse imodoka zayo, babiri bagakomereka

MONUSCO yasobanuye uko abaturage batwitse imodoka zayo, babiri bagakomereka

admin
Last updated: November 2, 2022 1:59 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO zaraye zihuye n’uruba gusenya ubwo imodoka zabo ebyiri zatwikwaga n’abaturage, itangazo rivuga ko ba Injeniyeri babiri bakomeretse.

Imodoka ya MONUSCO yahiye irakongoka

Byabereye ahitwa Kanyaruchinya muri kilometer nkeya hafi ya Goma, mu masaha y’ijoro ku wa Kabiri tariki ya 01 Ugushyingo, 2022.

MONUSCO ivuga ko ahagana saa tatu y’ijoro (21h00) umurongo w’imodoka zayo zari zivuye Rumangabo zigana i Goma zahagaritswe zigeze kuri bariyeri y’ingabo za Leta, FARDC ahitwa Kanyaruchinya muri km 8 hafi ya Goma.

Abaturage benshi ngo bahise bahagera, batangira gutera amabuye ku modoka za MONUSCO, ndetse batwika imodoka y’izi ngabo.

MONUSCO yaje kurasa amasasu menshi, ingabo zayo zibasha kuhikura amahoro, gusa MONUSCO ivuga ko ba Injeniyeri babiri bakomoka muri Bangladesh bakomeretse.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko kwangiza ibikoresho byazo bigabanya ubushobozi bwazo mu gishyira mu bikorwa intego zifite yo kurinda abaturage b’abasivile.

Abaturage batwitse imodoka za MONUSCO

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • gasana says:
    November 2, 2022 at 2:46 pm

    Bamwe bagereranya UN nk’Intare imoka gusa,ariko itagira amenyo.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa,nta gihugu na kimwe yali yazanamo amahoro.Ibi byerekana ko abantu tudashobora kwitegeka neza nkuko Yeremiya 10:23 havuga.Niyo mpamvu nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Kuli uwo munsi kandi,Imana izazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.

    Reply
  • Vensa says:
    November 2, 2022 at 3:31 pm

    MONISCO irutwa nabaringa byabintu birinda inyoni mumurima ahubwo batwitse nkeya bari gutwika zose

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Mu mahanga

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

3 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?