BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 24, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

admin
Last updated: February 24, 2026 2:42 pm
admin
Share
SHARE

Itsinda rihuriweho rihagarariye ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) n’Inama mpuzamahanga y’akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ryoherejwe muri teritwari ya Uvira gukora isuzuma ry’ibanze ry’umutekano waho.

MONUSCO yasobanuye ko ubutumwa bw’iri tsinda buzamara iminsi itanu, guhera ku wa 23 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2026, kandi ko bwatangiye nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa RDC akaba n’Umuyobozi wa ICGLR, Félix Tshisekedi.

Itsinda riri muri ubu butumwa riri gusuzuma niba ibikorwa bya MONUSCO na IGCLR byo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri Uvira bizaba byizewe, bizaba bitekanye kandi niba bizashoboka.

Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian van de Perre, yagize ati “Kugenzura neza iyubahirizwa ry’agahenge byitezweho kugabanya ubugizi bwa nabi, no kurema umwanya wabonekaho igisubizo cya politiki kirambye.”

Vivian yasobanuye ko bitandukanye n’aho no mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, akanama ka Loni gashinzwe umutekano kateganyije ko inshingano za MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo zitarimo kurinda abasivili.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, Jean Pierre Lacroix, aherutse gusobanura ko kohereza ingabo za MONUSCO zigenzura agahenge muri Kivu y’Amajyepfo bizakorwa mu byiciro.

Lacroix yasobanuye ko mbere yo koherezayo abasirikare, bazabanza kumenya niba umutekano w’ingabo za MONUSCO uzaba wizewe mu gihe zizaba zageze muri Kivu y’Amajyepfo, bityo ko hazabanza koherezwa drones z’ubutasi zizahakura amakuru.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

Itsinda rihuriweho rihagarariye ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026 kegukanywe n’Umunya-Israel witwa Itamar…

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiye kuri iki Cyumweru,…

Indege 50 za Amerika zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati hakekwa intambara ikomeye

Indege 53 zirimo iz’intambara zagaragaye mu kirere kigana mu Burasirazuba bwo Hagati…

Zimbabwe: Abaturage batangiye gukingirwa umuti urinda SIDA

Igihugu cya Zimbabwe cyatangiye gukingira abaturage umuti wa Lenacapavir ubarinda kwandura agakoko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru zindi

DRC : Umusirikare wa FARDC yasabiwe igihano cy’imyaka 10 azira amafoto yasakaye ku karubanda asomana n’umukunzi we

2 Min Read
Inkuru zindi

RDC: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato yigaragambije

2 Min Read
Inkuru zindi

DRC: Perezida Tshisekedi yategetse iperereza ku mpanuka y’ubwato

2 Min Read
Inkuru zindi

Barafinda Sekikubo yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?