BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Miss Shanitah yagize icyo asaba abakobwa bajya mu marushanwa y’ubwiza

Miss Shanitah yagize icyo asaba abakobwa bajya mu marushanwa y’ubwiza

admin
Last updated: October 20, 2022 9:23 am
admin
Share
SHARE

Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Afurica 2021 akemererwa imodoka, bikaba bigeze magingo aya amaso yaraheze mu kirere, imodoka atarayihabwa  yariye akara abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza.

Miss Umunyana Shanitah yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y’ubwiza

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Twitter, Miss Shanitah Umunyana yageneye ubutumwa abakobwa ko badakwiye kwiringira ibitangaza ababashuka bitwaje amarushanwa y’ubwiza kuko benshi baba bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati “Bakundwa bakobwa, reka ntihakagire umuntu utubeshya avuga ko ashaka guteza imbere umukobwa, kumushakira amahirwe binyuze mu marushanwa y’ubwiza bifitiye intego zo kwiteza imbere ubwabo, inyungu zabo bwite n’ibindi.”

Miss Umunyana Shanitah avuze ibi nyuma y’iminsi hari urunturuntu kubera ko atarahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Africa 2021.

Uyu mukobwa wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza ya Miss East Africa 2021, ni we wambitswe ikamba ku wa 25 Ukuboza 2021 maze agirwa Nyampinga w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Miss Umunyana yegukanye iri kamba ahize abakobwa bagera kuri 16 baturutse mu Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ethiopia n’ahandi.

Imodoka Miss Shanitah yegukanye ntahabwe yagombaga kuba Nissan Xtrail 2021 ifite agaciro k’asaga ibihumbi 44 by’amadorali y’Amerika.

Nubwo yagombaga guhabwa imodoka, umunyarwandakazi Miss Mutesi Jolly umuyobozi wungirije wa Miss East Africa yari yavuze ko imodoka bari baguze basanze iri mu zitemewe ku isoko ry’u Rwanda bityo ko bazayigurisha agahabwa amafaranga avuyemo.

Uretse kuba yaregukanye ikamba rya Miss East Africa, Miss Shanitah yanabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda mu 2018 ndetse mu 2019 yegukana ikamba rya Miss Supranational.

Miss Shanitah ntarahabwa imodoka yatsindiye muri Miss East Africa 2021

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?