Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 , Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhanisha Miss Muheto igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani n’ihazabu y’ibihumbi 220Frw.
Ni nyuma yo gushingira ku bimenyetso, rukemeza ibyaha byo gutwara imodoka yasinze, gutwara adafite uruhushya no guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka akurikinyweho.
Ku cyaha cyo gutwara yasinze ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya Frw 180,000. Ku cyaha cyo gutwara nta permis yasabiwe igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya Frw 10,000. Naho ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n’ihazabu ya Frw 30,000.
Ku wa 29 Ukwakira 2024 nibwo polisi y’igihugu ibinyujije kurukuta rwa X yatangaje ko yataye muri yombi Miss Muheto Divine.
Mu rubanza Miss Muheto yemera icyaha cyo kugonga ariko akavuga ko atahunze. Yemera kandi icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya afite.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 24 Ukwakira yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin. Hari mu ma saa sita z’ijoro, ari mu modoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE. Ngo yatashye atwaye imodoka kandi yanyoye ibisindisha ageze mu Kagari ka Nyakabanda, Kicukiro, yataye umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.
Ku byo guhunga ubushinjacyaha bwavuzeho Muheto yisobanuye avuga ko amaze gukora impanuka, abantu benshi bahuruye batangira kumuhamagara mu mazina, agira ubwoba ko bashobora kumugirira nabi ndetse bakaba bamufotora. Ngo ni yo mpamvu yahise ahunga kugirango aze kugaruka inzego z’umutekano zimaze kuhagera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha aregwa bikwiriye igihano bumusabira. Bwavuze kandi ko Muheto yari yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8. Nyuma y’uko ubushinjacyaha bumusabiye ibihano urukiko rwemeje ko urubanza ruzasomwa tariki 06 Ugushyingo, ku isaha ya saa cyenda (15h). Ni mu gihe Muheto arakomeza kuba afunzwe by’agateganyo.