Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa gatatu tariki 6 Ugushyingo , rwahanishije Miss Muheto Nshuti Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.
Ni nyuma y’uko ahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara afite.
Urukiko rwavuze ko Miss Muheto yemera icyaha cy’uko yatwaye yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.
Urukiko rwasanze Miss Muheto ahamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite. Rwasanze kandi rutamuhamya icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.
Rwanzura ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw. Ni igihano gisubitse mu mwaka umwe.
Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka nk’iyi agonga inzu, imodoka ye irangirika mu buryo bukomeye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rukitanga yari aherutse kuvuga ko ku nshuro ya mbere bafata Miss Muheto bamugiriye inama yo kwitwararika no gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka.
Miss Muheto yamenyekanye mu 2022 ubwo yatsindaga abandi bakobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, mbere y’uko rihagarikwa kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.