Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mafaranga yari yarateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani.
Constant Mutamba agomba kwitaba umushinjacyaha mu rubanza rwa miliyoni 39 USD zagenewe kubaka gereza nshya i Kisangani (Tshopo).
Minisitiri arashinjwa gutegeka kwishyura mbere miliyoni 19 USD mu gihembo cy’amasezerano ya rwiyemeza mirimo, cyari kitaremezwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Nyuma y’amasaha menshi y’impaka zivuguruzanya mu Inteko ishinga amategeko yaje kwemeza icyifuzo cya Porokireri cyo gukuraho ubudahangarwa Constant Mutamba, kugira ngo hakorwe iperereza kuri we.
Komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe uru rubanza yari imaze gusaba inteko rusange guha uburenganzira umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo kugira ngo atangire kuburanisha Constant Mutamba.
Ku bwe, “ibimenyetso bygeranyijwe kuri Minisitiri w’ubutabera, birakomeye cyane imbere y’amategeko ya Kongo kandi hagomba gukurikizwa amategeko.”
Minisitiri Mutamba avuga ko ubwo yajyaga muri Minisiteri y’Ubutabera, yagiranye amakimbirane n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, ndetse n’abo mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mvonde, bamuziza ko yahagurukiye abarangwa n’imikorere mibi irimo kunyereza umutungo w’igihugu.
Iti “Yibukije ko kujya kwe muri Minisiteri y’Ubutabera kwaranzwe no gukorana mu mwuka w’amakimbirane na Minisitiri w’Intebe, Umukuru wa Guverinoma, ndetse n’abakangurambaga mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza.”
Tariki ya 26 Gicurasi, Minisitiri Mutamba yatangaje ko kuva mu mwaka ushize Umushinjacyaha Mvonde ari gukorwaho iperereza ku nzu ifite agaciro k’ibihumbi 900 by’Amayero yaguze mu Bubiligi, bityo ko nta bubasha afite bwo kumukurikirana.
Ati “Ntabwo umuntu uri gukorwaho iperereza yafatira icyemezo Minisitiri. Iri ni ikosa rikomeye ry’imyitwarire. Nabonye yatangiye gutumiza Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera n’Umuyobozi wa gereza. Nababujije kujyayo.”
Uwo munsi Minisitiri Mutamba yarahiye ko atazigera yitaba Umushinjacyaha Mvonde, ateguza kandi ko bazahangana kugeza amutsinze, ati “Imana y’abakurambere banjye ikomeye kurusha iyabo.”
Biteganyijwe ko mu gihe amategeko yakubahirizwa, Minisitiri Mutamba yegura by’agateganyo mu masaha ari imbere kugira ngo akurikiranwe.