BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jun 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

sam
Last updated: May 30, 2025 10:17 am
sam
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mafaranga yari yarateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani.

Constant Mutamba agomba kwitaba umushinjacyaha mu rubanza rwa miliyoni 39 USD zagenewe kubaka gereza nshya i Kisangani (Tshopo).

Minisitiri arashinjwa gutegeka kwishyura mbere miliyoni 19 USD mu gihembo cy’amasezerano ya rwiyemeza mirimo, cyari kitaremezwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Nyuma y’amasaha menshi y’impaka zivuguruzanya mu Inteko ishinga amategeko yaje kwemeza icyifuzo cya Porokireri cyo gukuraho ubudahangarwa Constant Mutamba, kugira ngo hakorwe iperereza kuri we.

Komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe uru rubanza yari imaze gusaba inteko rusange guha uburenganzira umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo kugira ngo atangire kuburanisha Constant Mutamba.

Ku bwe, “ibimenyetso bygeranyijwe kuri Minisitiri w’ubutabera, birakomeye cyane imbere y’amategeko ya Kongo kandi hagomba gukurikizwa amategeko.”

Minisitiri Mutamba avuga ko ubwo yajyaga muri Minisiteri y’Ubutabera, yagiranye amakimbirane n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, ndetse n’abo mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mvonde, bamuziza ko yahagurukiye abarangwa n’imikorere mibi irimo kunyereza umutungo w’igihugu.

Iti “Yibukije ko kujya kwe muri Minisiteri y’Ubutabera kwaranzwe no gukorana mu mwuka w’amakimbirane na Minisitiri w’Intebe, Umukuru wa Guverinoma, ndetse n’abakangurambaga mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza.”

Tariki ya 26 Gicurasi, Minisitiri Mutamba yatangaje ko kuva mu mwaka ushize Umushinjacyaha Mvonde ari gukorwaho iperereza ku nzu ifite agaciro k’ibihumbi 900 by’Amayero yaguze mu Bubiligi, bityo ko nta bubasha afite bwo kumukurikirana.

Ati “Ntabwo umuntu uri gukorwaho iperereza yafatira icyemezo Minisitiri. Iri ni ikosa rikomeye ry’imyitwarire. Nabonye yatangiye gutumiza Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera n’Umuyobozi wa gereza. Nababujije kujyayo.”

Uwo munsi Minisitiri Mutamba yarahiye ko atazigera yitaba Umushinjacyaha Mvonde, ateguza kandi ko bazahangana kugeza amutsinze, ati “Imana y’abakurambere banjye ikomeye kurusha iyabo.”

Biteganyijwe ko mu gihe amategeko yakubahirizwa, Minisitiri Mutamba yegura by’agateganyo mu masaha ari imbere kugira ngo akurikiranwe.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na…

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Mu gihe yari mu biruhuko mu nkambi y’ubukerarugendo muri Namibia, umukerarugendo w’imyaka…

AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutandukanya ubutaka…

Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

Umuryango w’Abibumbye Loni uratanga impuruza ko abaturage ba Gaza 100% bugarijwe n’inzara…

Nangaa yahishuye abagize uruhare mu kwibira Tshisekedi amajwi

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urukiko rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo

1 Min Read
Ubutabera

Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

2 Min Read
Ubutabera

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

2 Min Read
Ubutabera

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?