Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko uburezi bw’umwana bureba umwarimu gusa ahubwo ko na bo bakwiye gukurikirana uko umwana yiga, bakamenya uko bamufasha ageze mu rugo.
Ibi yabitangaje ku wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga umwaka w’amashuri wa 2025/2026, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.
Nsengimana yagaragaje ko hari ababyeyi birara bakumva ko kuba umwana yagiye ku ishuri bihagije, ntibakurikirane ngo bamenye niba umwana yiga neza, atsinda cyangwa hari ikindi kibazo afite, bigatuma umwana ashobora kudidindira mu ishuri ntibamenye icyabiteye.
Yagize ati “Ababyeyi dusangiye kurerera igihugu ndetse amashuri yiteguye gufasha abana ariko amashuri ntabwo ahagije ngo abana bige, n’ababyeyi bafite uruhare kugira ngo bamenye uko abana bifashe ku mashuri.”
Akomeza ati “Ubwo rero twasaba ababyeyi ko bajya begera amashuri bakabaza uko imyigire y’abana ihagaze, icyo bakora kugira ngo babafashe kwiga neza, ntibarebere gusa ahubwo tugafashanya kugira ngo abana batsinde.”
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urejeni Martine, yavuze ko hakiri ikibazo cy’uruhare rw’ababyeyi mu kwishyura ifunguro ry’umwana ku ishuri bityo bagiye gushyira imbaraga mu kwibutsa ababyeyi kwishyura ifunguro ry’umwana ku ishuri.
Ati “Twakoze ubukangurambaga bwo kugira ngo ababyeyi bishyure kandi bishyure hakiri kare uruhare rwabo ku ifunguro ry’abana. Ni ikibazo cyagaragaye ndetse dukomeje ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bose bumve icyo kintu.”
Nshimiyimana Jesca utangiye umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko mu biruhuko bafashije ababyeyi imirimo ariko batibagiwe no kongera kwiyibutsa ibyo bize.
Yagize ati “Twafashe umwanya wo kuruhuka, dufasha ababyeyi imirimo ariko tugafata n’umwanya wo gusubiramo amasomo kugira ngo tuzagaruka ku ishuri hari ibyo twibagiwe.”
Ibyishaka Fabrice uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yavuze ko uyu mwaka azanye ingamba nshya ndetse no gufatira urugero rwiza kuri bakuru be batsinze kugira ngo nawe azabashe gutsinda.
Yagize ati “Twagerageje kurebera ku bakoze umwaka ushize bidutera imbaraga zo kuba natwe twakora kugira ngo tugire ibyo duhindura mu myigire yacu natwe tuzatsinze nkabo cyangwa na neza kubarusha.”
Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro ni ishuri ryubatswe mu 1964, kuri ubu ryakira abanyeshuri 2.708 barimo abakobwa 1.346 n’abahungu 1.362.
Mu mujyi wa Kigali hateganyijwe gutangira abanyeshuri ibihumbi 430, batangirira mu mashuri 669 awugize.