BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Minisitiri w’Uburezi yasabye ababyeyi kudaterera iyo mu burezi bw’abana babo

Minisitiri w’Uburezi yasabye ababyeyi kudaterera iyo mu burezi bw’abana babo

sam
Last updated: September 8, 2025 10:20 am
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko uburezi bw’umwana bureba umwarimu gusa ahubwo ko na bo bakwiye gukurikirana uko umwana yiga, bakamenya uko bamufasha ageze mu rugo.

Ibi yabitangaje ku wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga umwaka w’amashuri wa 2025/2026, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.

Nsengimana yagaragaje ko hari ababyeyi birara bakumva ko kuba umwana yagiye ku ishuri bihagije, ntibakurikirane ngo bamenye niba umwana yiga neza, atsinda cyangwa hari ikindi kibazo afite, bigatuma umwana ashobora kudidindira mu ishuri ntibamenye icyabiteye.

Yagize ati “Ababyeyi dusangiye kurerera igihugu ndetse amashuri yiteguye gufasha abana ariko amashuri ntabwo ahagije ngo abana bige, n’ababyeyi bafite uruhare kugira ngo bamenye uko abana bifashe ku mashuri.”

Akomeza ati “Ubwo rero twasaba ababyeyi ko bajya begera amashuri bakabaza uko imyigire y’abana ihagaze, icyo bakora kugira ngo babafashe kwiga neza, ntibarebere gusa ahubwo tugafashanya kugira ngo abana batsinde.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urejeni Martine, yavuze ko hakiri ikibazo cy’uruhare rw’ababyeyi mu kwishyura ifunguro ry’umwana ku ishuri bityo bagiye gushyira imbaraga mu kwibutsa ababyeyi kwishyura ifunguro ry’umwana ku ishuri.

Ati “Twakoze ubukangurambaga bwo kugira ngo ababyeyi bishyure kandi bishyure hakiri kare uruhare rwabo ku ifunguro ry’abana. Ni ikibazo cyagaragaye ndetse dukomeje ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bose bumve icyo kintu.”

Nshimiyimana Jesca utangiye umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko mu biruhuko bafashije ababyeyi imirimo ariko batibagiwe no kongera kwiyibutsa ibyo bize.

Yagize ati “Twafashe umwanya wo kuruhuka, dufasha ababyeyi imirimo ariko tugafata n’umwanya wo gusubiramo amasomo kugira ngo tuzagaruka ku ishuri hari ibyo twibagiwe.”

Ibyishaka Fabrice uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yavuze ko uyu mwaka azanye ingamba nshya ndetse no gufatira urugero rwiza kuri bakuru be batsinze kugira ngo nawe azabashe gutsinda.

Yagize ati “Twagerageje kurebera ku bakoze umwaka ushize bidutera imbaraga zo kuba natwe twakora kugira ngo tugire ibyo duhindura mu myigire yacu natwe tuzatsinze nkabo cyangwa na neza kubarusha.”

Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro ni ishuri ryubatswe mu 1964, kuri ubu ryakira abanyeshuri 2.708 barimo abakobwa 1.346 n’abahungu 1.362.

Mu mujyi wa Kigali hateganyijwe gutangira abanyeshuri ibihumbi 430, batangirira mu mashuri 669 awugize.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique asuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mocímboa da Praia

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abandi banyarwanda baturutse muri DRC barenga 300

1 Min Read
Mu Rwanda

Mu Rwanda hagiye kujya hapimwa ADN z’ibimera n’inyamaswa

3 Min Read
Mu Rwanda

Umurambo w’umusore w’i Rusizi wari waraheze mu Burundi wagejejwe mu Rwanda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?