Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Hongrie yavuze ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye cyane ubufatanye bwarwo na Hongiriya ndetse ko rwifuza ko bigera ku yindi ntera.
Muri uru ruzinduko Amb. Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Bwana Péter Szijjártó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongiriya.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Mujyi wa Budapest, Nduhungirehe yashimangiye ko ibihugu byombi bimaze kubaka umubano uhamye ndetse bizakomeza kuwubakiraho ubucuruzi n’ishoramari bifitiye inyungu abaturage.
Ati “U Rwanda ruha agaciro imikoranire na Hongrie. Twifuza kuyigeza ku yindi ntera binyuze mu kongera ishoramari ry’abikorera. Turajwe inshinga no kubakira kuri uyu muvuduko kugira ngo habeho ubufatanye mu ngeri zitandukanye, ubucuruzi n’ishoramari byagutse no gusangira intsinzi ku bihugu byombi ndetse no ku baturage.”
Muri uru ruzinduko kandi hafunguwe Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie, umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Hongrie barimo Minisitiri wungirije ushinzwe ubufatanye bw’ibihugu muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ndetse na Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura.
Iyi Ambasade, iherereye mu Mujyi wa Budapest iri mu zigera kuri 49 u Rwanda rufite mu bihugu bitandukanye ku Isi.
U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
.