BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

sam
Last updated: June 7, 2025 12:22 pm
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha umunani ahatwa ibibazo n’Ubushinjacyaha bwo mu rukiko rusesa imanza, ku cyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari yo mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Ni ubwa kabiri Minisitiri Mutamba ageze imbere y’abashinjacyaha nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko ya RDC itanze uburenganzira bwo kumukurikiranaho iki cyaha tariki ya 29 Gicurasi 2025.

Nk’uko byagenze ku wa 3 Kamena, ku wa 6 Kamena na bwo yagiye ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru aherekejwe n’abanyamategeko be, ndetse n’abaturage benshi bamushyigikiye, bagendaga basakuza aho banyuraga hose.

Bitewe n’akavuyo aba baturage bari bafite, ku biro by’Umushinjacyaha hoherejwe abapolisi benshi, bagerageza kubatatanya bakoresheje imyuka iryana mu maso.

Minisitiri Mutamba yageze mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru Saa saba z’amanywa (amasaha y’i Kigali). Saa tatu z’ijoro ni bwo Umushinjacyaha Sylvain Kalwila yamurekuye, arataha, amumenyesha ko azongera kwitaba tariki ya 9 Kamena.

Ubwo Minisitiri Mutamba yari imbere ya Komisiyo yihariye y’Inteko yari ishinzwe gusuzuma dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyijwe mu mushinga wo kubaka gereza ya Kisangani, zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, asaba imbabazi.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuva yaba Minisitiri, yahuye n’imbogamizi zitandukanye, kuko afitanye amakimbirane na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, utakimwifuza muri Guverinoma.

Mutamba yari yararahiye ko atazigera yitaba Ubushinjacyaha mu rukiko rusesa imanza, kuko ngo umuyobozi wabwo, Firmin Mvonde, adafite ububasha bwo kumuhamagaza kuko na we akurikiranyweho kunyereza ibihumbi 900 by’Amayero (miliyoni y’Amadolari) yaguzemo inzu mu Bubiligi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika…

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gushikuza umukobwa agakapu karimo telefone

Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w'imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB…

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata…

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha…

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

1 Min Read
Mu mahanga

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

1 Min Read
Mu mahanga

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

2 Min Read
Mu mahanga

Edgar wabaye perezida wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?