BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Minisitiri Dr.Mujawamariya asanga gutera ibiti ari umuco wo gusigasira

Minisitiri Dr.Mujawamariya asanga gutera ibiti ari umuco wo gusigasira

admin
Last updated: October 30, 2022 4:24 pm
admin
Share
SHARE

 

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye Abanyarwanda kuzirkana akamaro k’igiti mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, abibutsa ko ari umuco ukwiye gusigasirwa.

Minisitiri w’ibudikikije yibukije akamaro ko gutera igiti

Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya29 Ukwakira 2022,  hizihizwaga  umunsi ngaruka mwaka wahariwe igiti , ndetse n’isabukuru ya 47 y’umunsi w’igiti umaze wizihizwa.

Ni igikorwa cyabereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’ibigo bitandukanye bya leta birimo Minisiteri y’ibidukikije , ibigo mpuzamahanga bifite aho bihuriye no kurengera ibidukikije ndetse n’umuryango w’ Abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda ( Rwanda Environmental Journalists). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragiti iti “ Tera igiti urengere ejo hazaza”.

Mnisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jenne D’Arc, yagaragaje ko gutera igiti nka kimwe kimwe mu bisubizo mu guhangana n’ingaruka y’ihindagurika ry’ikirere.

Dr. Mujawamariya yavuze  ko gutera igiti ari umuco waranze Abanyarwanda kuva kera bityo ko udakwiye gucika.

Yagize ati“ Amateka atwereka ko wabaga ufite amoko y’ibiti ateye hafi aho, ndetse mu mashyamba  harimo ibiti gakondo , ibiti mvamahanga ndetse n’ibitanga imbuto ziribwa. Uwo muco rero ukwiriye gusigasirwa .”

Hirya no hino mu gihugu hagaragara ibibazo bikomeye by’Isuri, itwara ubutaka, ibihingwa by’imyaka , kwangirika by’ibikorwa remezo nk’imihanda ndetse ukwangirika k’umutungo kamere w’amazi.

Minisitiri Dr. Mujawamariya avuga ko gutera ibiti bizagira uruhare rukomeye mu kurwanya Isuri ndetse n’ihindagurika ry’ikirerere.

Yagize ati “By’umwihariko nk’uyu munsi Abanyarwanda barasabwa ibintu bikurikira: kwitegura gutera amashyamba ahabugenewe ishusho mbonera y’imikoreshereze y’ubutaka, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka buhingwa, gutera ibiti by’imbuto, n’ibiti byo kurimbisha aho dutuye, nahandi hose tubona ari ngombwa, nko kunkengero z’imihanda, ku nkengero z’imigezi. Udafite aho gutera murugo azajye ku gitera mu muhanda umuri hafi.”

Minisitiri  Dr. Muajwamariya akomeza avuga ko umuntu wese asabwa guca imirwanyasuri mu murima we no gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima.

Yagize ati “Twite ku biti nk’uko dusanzwe twita ku bindi bihingwa dusanzwe duhinga.Igiti gifite akamaro ku buzima bwacu , ku bukungu bwacu , ndetse no mu kurengera ibidukikije , cyane cyane mu gihe Isi yugarijwe n’imihindagurike y’ibihe, twese rero nkabagerwaho n’ingaruka y’imihindagurike y’ibihe muhaguruke mushake ibisubizo , gusa igisubizo nta kindi nugutera ibiti , twongere dutere ibiti.”

Biteganyijwe ko mu biti biterwa harimo miliyoni 26 bizaterwa mu kuvugurura no gutera amashyamba , miliyoni 7,6 by’ibiti bivangwa n’imyaka , miliyoni 1,6 y’ibiti by’imbuto na miliyoni imwe y’imigano.

Muri gahunda yo gutera ibiti no kwagura ubuso bw’ubutaka buhingwaho amashyama, umujyi wa Kigali  wateganije hegitari 20 z’amashyamba azavugururwa hakazaterwa ibiti 44.660 n’ibiti by’imbuto 191.714.

Kugeza ubu ubuso bwose bw’amashyamba mu Rwanda bungana na 30,4% harimo imigano iteye kuri 613ha bingana na 0.1% , amashyamba y’amaterano ku buso bwa 387.425ha, zingana 53.5% amashyamba kimeza ateye ku buso bungana na 130.850ha bihwanye na 18%) na shrubs ku buso bwa 43,963ha bungana na 6.1%) n’ubutaka bushya ku buso bungana na 161.843ha, bihwanye na 22.3%.)

 

Abanayrwanda babwiwe ko gutera igiti ari umuco udasaza

Daddy Sadiki RUBANGURA/UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?