
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, anamushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame bumushimira mu gihe igihugu cye kiri kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Ku wa 11 Ugushyingo ni bwo Angola yizihiza ubwigenge yabonye nyuma y’imyaka 13 y’urugamba rwo kwigobotora ubukoloni bwa Portugal mu 1975.
Umubano w’u Rwanda na Angola umaze igihe kirekere umeze neza , aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Ibihugu byombi binafitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire ku buryo byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.
Angola yabaye kandi umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.

